Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Clever, yavuze amagambo yuje urukundo ayabwira umugore we Ingabire Dorcas, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, amugaragariza ko afite umwanya udasanzwe mu buzima bwe.
Abinyujije mu magambo yuje amarangamutima, Papi Clever yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe kuri we, kuko ari wo munsi Imana yahaye isi umugisha wa Dorcas, waje no kumubera umugore.
Yagize ati: “Urenze kuba umugore nashatse.” Yakomeje agaragaza ko iyo arebye asanga Dorcas ari buri kimwe kuri we, amwizeza ko atazigera amurekura mu minsi yose asigaje ku isi.
Aya magambo yagaragaje urukundo n’ibyishimo Papi Clever afitiye umugore we, amwereka ko atamufata nk’uwo bashakanye gusa, ahubwo ko ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe.
Papi Clever na Dorcas ni bamwe mu bahanzi bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho bafatanya kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi b’uyu muziki.



