Harabura amasaha make ngo igiterane cy’amasengesho n’ivugabutumwa cyiswe “Injira mu gihe cyawe – Edition 5”, cyateguwe n’Itorero Elayono, gitangire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki giterane kizatangira ku wa 23 Ukwakira 2026, gisozwe ku wa 25 Ukwakira 2026, kibere muri DoubleTree by Hilton Hotel, iherereye kuri – 363 Maine Mall Road, Portland, muri leta ya Maine. Gahunda yacyo izajya itangira buri munsi saa 7:00 z’amanywa kugeza saa 9:00 z’umugoroba.
Muri iki giterane hateganyijwe ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana, amasengesho no kwigishwa Ijambo ry’Imana. Abazitabira bazataramirwa n’abaramyi barimo Willy Worshipper, Pianist Nzungu na Aime Frank.
Ijambo ry’Imana rizatangwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, Umushumba akaba n’Umuyobozi Mukuru w’amatorero ya Elayono ku isi, uzifatanya n’abitabiriye muri ibi bihe by’amasengesho n’ivugabutumwa.
Abategura iki giterane barahamagarira abatuye muri leta ya Maine n’inkengero zayo, ndetse n’abandi bose bazashobora kuhagera, kwitabira iki giterane cyitezweho guhuriza hamwe abantu mu kuramya Imana, gusenga no kwakira ubutumwa bw’Ijambo ryayo.
Ku bashaka ibindi bisobanuro ku bijyanye n’iki giterane, bashobora guhamagara kuri +1 (267) 939-9460.

