Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi witwa Dusengimana Ismael, ariko uri kuzamuka mu muziki ku izina rya Dusmael kubera kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akazishyira mu rurimi rw’Igikoreya rutamenyerewe mu Rwanda ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba.
Mu kiganiro Dusmael yagiranye n’umunyamakuru wa Nkundagospel yatangaje ko iki gitekerezo cyo kuririmba mu rurimi rutamenyerewe yagikomoye kuri mwarimu wamwigishije mu mashuri yisumbuye, hagamijwe gusohoza ibiri mu ijambo ry’Imana ko indimi zose zizavugira Uwiteka. Yagize ati:
” Ndibuka njyagusura umwarimu wahoze anyigisha Iyobokamana na Muzika yangiriye inama yo kwagura umuziki wanjye nkajya ndirimba mu Kinyarwanda ariko amagambo akiyandika mu rurimi rw’Igikoreya akajya abimfashamo, dore ko we akizi cyane. Uwo mwarimu yansabye gukora ikintu gifite umwihariko ariko ambwira ko ndirimba mu Kinyarwanda no mu Cyongereza ariko ambwira ko bibaye byiza ubutumwa bwanjye bukumvikana no muri Asia byagenda neza. Nkimara gukora indirimbo yitwa Hallelujah uwo muvandimwe akamfasha kuyishyira mu Gikoreya abantu barayikunze cyane, kuko basanze ari twe ba mbere tubikoze mu Rwanda.” Akomeza avuga ko byamuteye umuhati wo kumenya byinshi ku gihugu cya Koreya. Yakomeje agira ati:
“Ibi byatumye njya kwiga ku mateka y’igihugu cya Koreya nsanga ari igihugu gituwe na miliyoni zirenga 68, urumva ko Igikoreya kivugwa n’abantu benshi, kandi n’ibihugu bikikije iki gihugu biba bizi uru rurimi. Urumva ko indirimbo yanjye yagize amahirwe yo kumvwa n’isi yose, kuko Yesu yavuze ko indimi zose zizavugira Uwiteka.”
Uyu muhanzi wahuje amazina ye yombi akavamo izina ry’ubuhanzi ‘Dusmael’ avuga ko urugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana rwatangiye akiri muto yiga mu ishuri ryo ku cyumweru aho yari azi kuririmba kugeza ubwo mu mwaka wa 2006 bamujyanye muri korali y’abantu bakuru kandi akiri umwana, kuko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Gusa ngo yabikomoye ku babyeyi be. Yagize ati:
“Icyakora ntekereza ko nabikomoye ku babyeyi banjye kuko papa yari azi kuririmba cyane ndetse umuryango wanjye wose wari uw’abakristu bo muri Angilikani. Ibyo byaramfashije cyane kuko sinashoboraga gusiba mu iteraniro. Uko imyaka yakomeje kwicuma ni nako impano yanjye yakomezaga kuzamuka ndetse bigera ubwo nafataga indirimbo z’abandi nkazikuramo amagambo ubundi ngashyiramo amagambo yanjye. Ibyo byanteraga isoni zo kuririmbira iyo ndirimbo mu bantu kuko nakekaga ko banseka.” Yakomeje agira ati:
“Mu mwaka wa 2008 nibwo impano yanjye yatangiye kunganza ubwo ninjiraga mu mashuri makuru ngasanga hari amahirwe menshi yo kumenyekanisha impano z’abanyeshuri kugeza ubwo kubera kujya kuririmba muri korali no mu bitaramo natangiye gutinyuka kuririmbira mu ruhame rw’abantu. Maze gusoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ngiye mu mwaka wa kane nibwo natinyutse ntangira kwandika indirimbo yanjye ya mbere. Iyo ndirimbo yari iyo kuramya no guhimbaza Imana ariko napanze kuzayiririmba mu birori byo gusezeranaho tugiye mu biruhuko, dore ko igihembwe cyari kirangiye. Iyo ndirimbo nayo ntiyari umwimerere wanjye ahubwo nari narumvise umuntu ayiririmba nkunda injyana yayo bituma nyikuramo amagambo nongeramo ayanjye. Iyo ndirimbo abantu barayikunze cyane kugeza ubwo no mu yindi minsi turimo gusenga abantu bayinsabaga cyane. Ibi byarantinyuye maze niyumvamo ko nanjye nshobora kwandika indirimbo yanjye ntabanje gukoresha injyana z’abandi maze mpita mbigerageza”.
“Ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye nibwo nanditse indirimbo y’umwimerere wanjye yitwa ‘Hari igihugu’. Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe cyane maze abanyeshuri batangira kujya bayinsaba buri uko turi mu gitaramo ku ishuri. Bityo bityo impano yanjye igenda izamuka. Byageze ubwo menyekana mu kigo mpinduka icyamamare ku buryo igitaramo ntaririmbyemo abantu bumvaga kibishye. Nari narafatishije umuziki w’indirimbo zanjye kuri furashi ku buryo aho nanjyaga hose bakansaba kuririmba nahitaga nshomeka furashi muri piano ubundi nkaririmba bakishima.”
Guhura na producer Real Beat byatumye umuziki wanjye uva ku rwego rumwe ujya ku rundi
“Ndibuka umunsi umwe hari umuhanzi akaba n’umucuranzi witwaga Bigirimana ariko izina ry’ubuhanzi ari BDG yaje kuririmba ku ishuri ryacu maze acuranze abantu bose baramwemera kuko yari umuhanga cyane. Icyo gihe nanjye natangajwe n’impano ye ariko nanjye ndirimbye atangazwa n’impano yanjye. Icyo gihe yatangiye kujya antumira aho yagiye kuririmba hose tukajyana maze twisanga twabaye inshuti dutyo. Icyo gihe natangiye kuba umuhanzi ntazi uko bigenze nubwo ntari nagakoze indirimbo muri studio. Nakomeje gukora umuziki maze mu mwaka wa 2016 Imana iwusiga amavuta abantu barawukunda cyane ntangira no gutumirwa mu nsengero zitandukanye ariko ibintu bihindura isura ubwo natumirwaga mu gitaramo cy’itorero rya MINIVAM. Ndibuka nafashe abasore babiri mbasaba ko bajya kumfasha kuririmba na BDG (Real Beat) musaba ko yaza akanshurangira. Twaririmbiye Imana abantu barishima bimera nkaho itsinda ryacu rimaze igihe ririmbana kandi twari duhuye rimwe gusa nkabigisha inyikirizo y’indirimbo gusa.”
“Umupasiteri icyo gihe yatubwiye ko Imana imubwiye ko twese tuzagera kure maze birangira dushinze itsinda turyita ‘Heritage’. Nubwo kuririmba njyenyine nari nsa n’aho mbishyize ku ruhande ariko impano yo kwandika yo yarazamutse cyane kuko indirimbo twaririmbaga zose ari njye wazandikaga. Twageze ubwo twumva dukeneye n’amajwi y’abakobwa nabo tubazana mu itsinda ryacu maze turakora cyane turamenyekana kugeza ubwo radiyo zitandukanye ndetse na televiziyo zadutumiraga mu biganiro by’iyobokamana.”
“Mu mwaka wa 2017 itsinda ryacu ryarazamutse kugeza ubwo dushatse gukorana indirimbo na Aline Gahongayire nubwo yaduhemukiye. Icyo gihe twamubwiye ko twifuza gukorana nawe indirimbo arabyemera ariko adutegeka studio twazayikoreramo. Twarishyuye adusaba kubanza kuririmba ibyacu we akazaririmba nyuma. Ibyo twarabikoze ariko dutegereza ko aririmba amaso ahera mu kirere.”
“Mu kwezi kwa Kanama 2020 itsinda ryacu ryarakuze dutangira no gukora indirimbo z’amashusho, mbese abantu barazikunda cyane, gusa igihe cyarageze kubera gukura abantu inshingano zikiyongera neza neza turaburana kugeza ubwo twagombaga gukora indirimbo z’amashusho ariko guhura biratunanira.”
Real Beat yangiriye inama yo gukomeza gukora njyenyine akamfasha
“Producer Real Beat yangiriye inama yo gukomeza gukora umuziki njyenyine, mu gihe ngitegereje abandi maze anyizeza gukomeza kumfasha kuko we yari yarabonye studio bakorana mu Mujyi wa Kigali. Yakomeje kumfasha duhera ku ndirimbo za lyrics kubera ko kubona ubushobozi bwo gukora video bitari byoroshye, gusa intambwe ku yindi indirimbo zanjye zigenda zitera imbere. Mfite icyizere ko umuziki wanjye mu myaka itanu iri imbere uzaba ugeze ku rwego rushimishije ndetse nteganya no gukorana n’abaramyi bubatse izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, barimo Israel Mbonyi, Alexis Dusabe, Aime Uwimana ndetse n’abandi.”
Kugeza ubu Dusmael afite indirimbo zirenga 13 ziri gutunganyirizwa muri studio bityo akizera ko mu minsi ya vuba azazikorera amashusho yitegura no kumurika album ye ya mbere.
Indi zose zijye zatura ko Yesu ari umwami
Amahanga yose azaririmba ishimwe ry’Uwiteka. Abo mu mahanga ya kure nabo bazavuga icyubahiro cye. Ni byiza ko abahanzi batekereza ku byatuma abumva n’abavuga indimi zitandukanye bamenya ibikubiye mu bihangano byabo, by’umwihariko iyo bigamije guhimbaza no kuramya Imana.