Mu butumwa Israel Mbonyi yanyujije kurukuta rwe rwa X (yahoze yitwa Twitter) yemeje ko azataramira abakunzi be kuri Noheli nkuko bimaze kumenyerwa anongeraho ko azakorera icyo gitaramo muri BK Arena.
Amakuru Nkundagospel ifitiye gihamya yemeza ko uyu muhanzi ari hafi no gusohora izindi ndirimbo ziri mururimi rw’igiswahili nyuma yuko afashe amashusho y”indirimbo nyinshi zo muri urwo rurimi ndetse harimo nizo yari asanzwe afite mu kinyarwanda yahinduriye ururimi.
Na none kandi amakuru atugeraho yemeza ko hari EP Israel Mbonyi yateguye aho azagenda ayisohora gake gake avanga indirimbo zayo n’iz’Ikinyarwanda ziri kuri album Nk’umusirikare, ateganya kumurika ku wa 25 Ukuboza 2023 muri BK Arena.
Iyi album azamurika ni na yo iriho indirimbo ‘Nina siri’ ikomeje kubica yaba mu Rwanda no mu Karere. Kugeza ubu ni iya mbere muri Kenya, iya gatatu muri Tanzania mu gihe mu Rwanda iri ku mwanya wa gatanu mu zirebwa cyane ku rubuga rwa Youtube.
Igitaramo cyo kumurika iyi album kigiye kuba nyuma y’icyo uyu muhanzi yakoreye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2022, aba umwe mu bahanzi bake b’i Kigali bujuje iyi nyubako yakira abafana ibihumbi 10 bicaye neza.