Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye amadini n’amatorero gukomeza kurwanya inyigisho ziyobya abayoboke, zikabaca intege mu gukora no kwiteza imbere, asaba ko inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana zijyana no gushishikariza Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu muhango wo kwimika Musenyeri Dr. Gahima Manasseh nka Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya Gasabo.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, hamwe n’abandi bashyitsi.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimiye Musenyeri Dr. Mbanda Laurent ku miyoborere ye, anashima uruhare Itorero Angilikani ry’u Rwanda rikomeje kugira mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Turashimira cyane Itorero Angilikani ry’u Rwanda ko ritagarukira gusa ku kwamamaza ubutumwa bwiza, ahubwo rikaba ryarakomeje kugira uruhare runini mu rugendo rwo kwiyubaka no gusigasira icyerekezo cyiza cy’igihugu cyacu.”
Yashimangiye ko amadini n’amatorero akwiye gukomeza kugira uruhare mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu bayoboke bayo no mu Banyarwanda muri rusange.
Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abayobozi b’amadini gukomeza kubahiriza ibisabwa kugira ngo ibikorwa by’iyobokamana bikorerwe ahantu hakwiye kandi hatekanye.
Ati: “Turabashishikariza rero gukomeza kubahiriza ibisabwa byose, kugira ngo ibikorwa byo gusenga bikorerwe ahantu hakwiye kandi hatekanye habereye umunyarwanda mwiza.”
Yagarutse kandi ku ruhare rw’amadini mu guhindura imyumvire y’abayoboke, asaba abayobozi bayo kwigisha inyigisho zibafasha kubaka ubuzima bwiza no kwiteza imbere, aho gukwirakwiza izishobora kubabuza gukora.
Yagize ati: “Muri urwo rwego, twongeye gusaba Itorero Angilikani ry’u Rwanda n’abandi bayobozi b’amadini n’amatorero bari hano kudufasha gukomeza kwigisha Abanyarwanda Ijambo ry’Imana, ariko bikajyana no ariko bikajyana no kubakangurira kwigisha inyigisho nziza zibafasha kwiteza imbere.”
Yakomeje agira ati: ““Ni yo mpamvu dusaba Itorero Angilikani n’andi madini gukomeza kudufasha guhindura imyumvire y’abayoboke bayo, no kwamagana inyigisho ziyobya abantu zikababuza gukora no kwiteza imbere.”



