Ibintu 5 utagomba kuzacikwa mu giterane cya Siloam Choir “Ndi Uwa Kristo Live Concert”

Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke yitegura igitaramo gikomeye yise “Ndi Uwa Kristo Live Concert”, kizabera muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026.

Iki gitaramo kije mu gihe iyi korali imaze imyaka 30 mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, urugendo rwatangiriye mu 1996 itangirana n’abaririmbyi 14 gusa, ubu ikaba igeze ku barenga 145, kandi imaze gukora indirimbo zirenga 250 zakwirakwiye hose mu bakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu bikorwa by’iki gitaramo, hazaba harimo igice cy’ijambo ry’Imana kizigishwa n’umushumba Mukuru wa Rev. Isaie Ndayizeye, aho biteganyijwe ko azaba afite ubutumwa bukomeye bujyanye n’insanganyamatsiko igira iti “Ndi Uwa Kristo”. Uyu mwanya utegerejweho gufasha benshi kongera gusubiza amaso ku buzima bwabo bwo mu mwuka no gushimangira icyemezo cyo gukomeza gukurikira Kristo.

Iki gitaramo kandi kizaba umwanya udasanzwe wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 30 Siloam Choir imaze ikora umurimo w’Imana, aho bazaba bashimira Imana ku rugendo rurerure rwuzuyemo imirimo myiza, ibigeragezo batsinze ndetse n’imbuto z’ubutumwa bwageze ku bantu benshi, harimo n’abakiriye agakiza binyuze mu ndirimbo zabo.

Mu bazafatanya na Siloam Choir harimo Nyarugenge Worship Team, itsinda rizwiho ubuhanga mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse. Ubufatanye bw’aya makorali yombi biteganyijwe ko buzazana umwabya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana, ibizafasha abazitabira iki gitaramo guhembuka bidasanzwe.

Ikindi kintu cy’ingenzi ni uko abazitabira bazagira amahirwe yo kubana niyi Choir mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo nshya za Siloam Choir (live recording), igikorwa gikunze gusiga amateka mu bakunzi b’umuziki wa Gospel kuko kiba kirimo imbaraga zidasanzwe zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye.

Buri wese ntahejwe, kuko muri iki gitaramo kwinjira ari ubuntu, bikaba biteganyijwe ko kizitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni igikorwa cyitezweho kuba umwanya wo kuramya Imana, gushima urugendo rw’imyaka 30 no kongera guhamya ko Kristo ari byose kubamwizera n’abamwiringira

More From Author

Imana igukunda n’igihe wumva nta gaciro ugifite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *