Nigeria: Abakristo 28 barimo n’Umupasiteri bishwe

Abantu 28 barimo Pasiteri Markus Nyam biciwe mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abashumba b’Abafulani, ibyabereye mu mudugudu wa Kawel wo muri Leta ya Plateau, muri Nigeria.

Abaturage bavuga ko iki gitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena 2026, aho abagabye igitero barasaga uwo babonaga wese asohotse mu nzu. Banavuze ko abateye bavuganaga mu ndimi z’Igifulani n’Igihawusa kandi bagaragazaga ko bafite amakuru ku bayobozi b’Abakristo bo muri uwo mudugudu, ibyo bikekwa ko byatewe n’ubufasha bahawe n’abaturage b’Abafulani batuye hafi aho.

Pasiteri Markus Nyam wo mu Itorero Church of Christ in Nations (COCIN) ari mu bishwe hamwe n’abayoboke b’itorero rye. Abayobozi b’amatorero muri ako gace bagaragaje akababaro batewe n’uru rupfu, basaba ko hagira igikorwa kugira ngo umutekano w’Abakristo urusheho kubungabungwa.

Raporo zitandukanye zikomeje kugaragaza ko Nigeria ikiri mu bihugu bikomeje kwibasirwa n’ihohoterwa rikorerwa Abakristo, aho ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.

More From Author

Ibintu 5 utagomba kuzacikwa mu giterane cya Siloam Choir “Ndi Uwa Kristo Live Concert”

Uwavuye mu Idini ya Islam akaba umukristo yakubiswe n’abayisilamu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *