Choir Amahoro ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Kinamba/Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntiyarekeye Gukora”, igamije kwibutsa abakristo n’abandi bayumva ko Imana igikora kandi ko ibitangaza byayo bitararangira.
Iyi ndirimbo ni iya gatatu muri album ya Choir Amahoro yise “Isooko y’Urukundo”, igizwe n’indirimbo umunani. Ubutumwa bwayo bwibanda ku gukomeza abantu mu kwizera, cyane cyane mu bihe bigoye aho umuntu ashobora kumva ko nta gisubizo afite.
Korali Amahoro iyobowe na Narwaka Angelique, ikaba igizwe n’abaririmbyi 65, ikomeje gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugeza ku bantu ubutumwa bwomora imitima, kwizera, ibyiringiro no kuramya Imana.
Mu ndirimbo “Ntiyarekeye Gukora” Choir Amahoro hari aho yifashishije inkuru yo muri Bibiliya ivuga uburyo Yesu yagaburiye abantu ibihumbi bitanu akoresheje imigati itanu n’amafi abiri, nk’urugero rw’uko Imana ishobora gukoresha bike umuntu afite igakora ibirenze ibyo yatekerezaga.
Choir Amahoro ivuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije gukomeza abari mu bihe bikomeye no kubibutsa ko nubwo ibihe bishobora guhinduka, Imana yo idahinduka kandi igikomeje gukora.
“Ntiyarekeye Gukora”” ni imwe mu ndirimbo Choir Amahoro ikomeje kugeza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, mu rwego rwo gukomeza ubutumwa buri muri album yayo “Isooko y’Urukundo” no gukomeza abantu mu kwizera binyuze mu muziki.

