Holy Nation Choir yasohoye indirimbo nshya ikoze mu buryo bwa ‘live recording’ yitwa ‘Inzira Imwe’ ihamya ko nta yindi nzira yageza umuntu mu ijuru uretse gusa kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.
Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati: “Hari inzira imwe, inzira itunganye ijya mu ijuru. Yesu Kristo ni we nzira y’ukuri ndetse n’ubugingo.”
Aba baririmbyi bakomeza bahamya ko abanyabyaha badashobora guca muri iyo nzira. Bagize bati:
“Ni inzira yo kwera abanduye imitima ntibazayicamo.”
Holy Nation Choir ni korali imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubera imiririmbire yabo ndetse n’ubutumwa nyirizina batanga. Iyi Korali yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: ‘Akira’, ‘Uri Ingabo’, ‘Ntidufite gusubira inyuma’, ‘Dusubije amaso inyuma’, ‘Simbashije’, ‘Iyaturwaniriye’ ndetse n’izindi.