Rev Past. Dr Antoine Rutayisire ni umwe mu bagabobamamaye cyane mu bijyanye n’ivugabutumwa mu Rwanda, dore ko yabaye Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, ariko kuva mu 2023 ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Rutayisire azwi kandi nk’umwanditsi w’ibitabo w’umuhanga, ndetse benshi bamufata nk’umugabo w’umunyakuri kandi w’imico myiza.
Icyiyongera kuri ibyo, akunze kugaragaza aho ahagaze ku ngingo ziba zitavugwaho rumwe yaba izirebana n’ubuzima bw’igihugu ndetse n’izibanda ku ivugabutumwa.
Ku itariki ya 18 Ukuboza 2023, ibiro bya Papa Francis byasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza mashya agenga uburyo bwo gutanga umugisha, ku bantu bose barimo n’abaryamana bahuje ibitsina.
Iryo bwiriza risaba Abasaseridoti guha abaryamana bahuje ibitsina umugisha. Risobanura ariko ko ntaho uhuriye n’isakaramentu rihabwa umugabo n’umugore bashakanye.
Indi ngingo yavugishije benshi ni uburyo Rutayisire atatumiwe mu nama y’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON, yabereye mu Rwanda muri Mata 2023.
IGIHE yaganiriye na Rutayisire asobanura uko yakiriye amagambo ya Papa Francis ku bijyanye no guha rugari abaryamana bahuje ibitsina.
IGIHE:Ukwemera gukomeje gucengerwa n’imico y’ahandi. Bagenzi bawe ntimuvuga rumwe ku ngingo zirimo nko kuryamana kw’abahuje ibitsina ndetse byavuzwe ko ariyo mpamvu utatumiwe mu nama ya GAFCON yabaye muri Mata 2023.
Rutayisire: Reka nguhe ibintu bigera nko kuri bitatu: Icya mbere mu Rwanda hari umubare w’abateganyijwe kwitabira inama ya GAFCON hakurikijwe diyosezi.
Kandi twagombaga gufata abantu bake tukabasaranganya muri za diyosezi 12 zo mu gihugu, kuba ntarimo si uko batashatse kuntumira.
Icya kabiri ntabwo GAFCON yigeze ishyigikira abaryamana bahuje ibitsina ahubwo yarabirwanyije. Njye ndumva bari kuntumira bitewe n’uko nanjye ntabishyigikiye, bakavuga bati uriya arabirwanya reka nawe tumutumire adufashe. Icya gatatu GAFCON iba sinari mu Rwanda.
Dusobanurire uko ufata abaryamana bahuje ibitsina
Kuryamana abantu bahuje ibitsina Bibiliya ivuga ko ari ikizira. Njye ni naho ngarukira. Hari abantu bavuga ngo bari bakwiriye kubafata bakabafunga, bakabatera amabuye, njye si mba muri abo babasabira ibyo bihano.
Naranabisobanuye inshuro nyinshi impamvu ntabafatira ibihano; kugeza ubu ibyo twasabiye abafatiwe mu busambanyi ntibarabihabwa, ntabwo ndabona abantu babihaniwe ari benshi kandi birakorwa.
Muri Bibiliya hari ibyiciro by’abantu baterwaga amabuye: Uwasambanyije itungo, uwasambanyije uwo bahuje igitsina, uwo itungo ryasambanyije cyangwa se yarisambanyije n’uwasambanyije umugore w’undi mugabo bombi babateraga amabuye. Mu Rwanda ko abagabo basambanya abagore b’abandi badaterwa amabuye?
Abaryamana bahuje ibitsina bakwiriye gusezeranywa mu mategeko?
Ikibazo kiri muri biriya ni uko bashaka ko tubigira ibintu bisanzwe. Itegeko Nshinga ryacu ribisobanura neza, amategeko yacu nta kibazo afite. Ntabwo itegeko ribahana ariko nanone ntabwo ribemerera gusezerana.
Itegeko ritaganya gushyingira umugabo n’umugore, reka tubigarukirize aho, tunigumire gutyo nta kibazo tuzagira. Njya numva abantu bamwe batubwira ngo duhindure Itegeko Nshinga tubahe uburenganzira bajye bashyingiranwa.
Twebwe ntacyo twabatwaye twabahariye abapasiteri n’abavugabutumwa bababwirize. Njye nibanasaba ko abaryamana bahuje ibitsina bafungwa sinzajya mu muhanda kwigaragambya.
Igiteza ibibazo mu gihugu si abaryamana bahuje ibitsina. Ni abagabo basenya ingo z’abandi, abagabo bakoresha amafaranga n’ububasha bafite bagakandamiza abagore, abo uwabatera amabuye ahubwo nanjye najya mu babasabira ibihano. Uretse ko itegeko ribahana rirahari ariko ntabwo ryubahirizwa.
Wemeranya na Papa Francis usabira umugisha abaryamana bahuje ibitsina?
Papa yaravuze ngo ntibazabasezeranye ahubwo bazabahe umugisha! Ndibaza ariko ubundi ubitandukanya gute? hari igihe abantu bakora ibintu ukibaza ariko se umuntu aje agahagarara mu rusengero akabaha umugisha bitandukaniye he no kumusezeranya?
Njye nibwira ko kumuha umugisha bikomeye kurusha kumusezeranya kubera ko iyo utanze umugisha uba wemeye icyo gikorwa. Niba wabahaye umugisha ubwo wabyemeye ushatse wabasezeranya.
Biriya ni ibintu bashyira mu cyeragati ariko Bibiliya ivuga ko inzira yo hagati itemewe, urimo cyangwa se uri hanze. Nta nzira yo hagati ibaho. Papa yanze gufata uruhande afata impu zombi aba ikirumirahabiri kandi biriya bigira ingaruka. Kuba yubashywe akaba ari mukuru ntibikuraho ko atakwibeshya. N’abantu bakuru baribeshya!
Umuvugabutumwa wo muri Nigeria TB Joshua bivugwa ko ibyo benshi bemeraga nk’ibitangaza akora, ari ibihimbano. Ubuhamya bwatanzwe ku bikorwa bye wabwakiriye ute?
Bishobora kuba byo cyangwa se ibinyoma. Kuba hari ibyaha yaba yarakoze ntabwo bivuga ko ibitangaza yaba yarakoze byakomotse kwa Satani. Keretse umpaye ibindi bimenyetso bivuguruza biriya bitangaza yakoraga.
Uje ukambwira ngo uyu muntu yasambanyaga abagore kandi yakoraga ibitangaza, ukambwira ngo uyu muntu yariye amafaranga kandi yakoraga ibitangaza, yakubitaga abana kandi akora ibitangaza, ibyo bitatu ntabwo bikuraho ko yakoze ibitangaza kuko Bibiliya itubwira ko iyo Imana yaguhaye impano ukazikoresha irazikurekera.
N’iyo utangiye kwitwara nabi ntabwo Imana ikwambura za mpano. Niba wasengeye umurwayi agakira n’ubundi yarimo atakira Imana. Izakureka abantu bayo bakire ariko izakwihanira.
N’ubundi izina rye ryarangiritse, nk’uko ubu ari guta agaciro. Hari ubwo Imana ikureka rya zina rikangirika ukiriho, ikwikubitira ku ruhande rwayo ikagutesha agaciro. Ibyo yashakaga kugukoresha iba yarabigukoresheje byararangiye.
Na Samusoni wo muri Bibiliya yajyaga gukubita abantu yagiye gusambana mu bafilisitiya, ntabwo byari ngombwa ko asambana, ariko Imana yaramubwiye iti”Kuva wahisemo inzira yo kubakubita wagiye gusambanayo, sambana nurangiza bizakugiraho ingaruka. Bamukuyemo amaso”.
Ni izihe mpanuro uha abavugabutumwa b’abatekamutwe?
Mu murimo w’ivugabutumwa nta mafaranga arimo. Iyo umuntu ahisemo kuba umutekamutwe aba we. Ni uko abavugabutumwa aribo mubona ariko ubutekamutwe buri ahantu hose. Ariko na none ntabwo bikwiriye.
Ntibyari bitegerejwe ko umuntu ukora umurimo w’Imana yishora mu butekamutwe. Ndabagira inama yo gukorera Imana, amafaranga azamusanga. Nibakore ibyo umuhamagaro ubasaba birinde ikibi cyose.
Ntabwo ubona ko ibi bintu bica abakirisitu ku Mana?
Umukristu ucika intege kubera umuvugabutumwa biba biterwa n’ukwizera guke kandi ntibaba bareba kure. Ubundi se umuvugabutumwa akurira amafaranga ureba he? Ntibikwiriye ko umuntu agutekera imitwe kabiri.
Iyo bigeze ku nshuro ya gatatu umuntu akubeshya uba uri injiji kuko wakagombye guhumura amaso ukareba ko ibyo akubwira niba aribyo cyane cyane ushingiye kuri Bibiliya.
Niba uri mu Itorero umupasiteri akakubwira ngo tugiye kubaka urusengero nimwitange, ibyo ntabwo ari ubutekamutwe. Nakubwira ko mugiye kubaka inzu ikoreramo televiziyo kandi koko ukabona yarayubatse, ibyo ntabwo ari ubutekamutwe. Pasiteri nakubwira ngo zana icya cumi, ibyo bitegetswe muri Bibiliya.
Ariko umupasiteri nakubwira ngo zana amafaranga nguheshe umugisha, uziruke kandi ntuzagaruke muri iryo torero. Bibiliya iravuga ngo abantu banjye bararimbuka kubera kubura ubwenge. Imigisha y’Imana ntabwo igurishwa.
Inkuru ya Igihe