Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, umaze no kuba umuhanzi mpuzamahanga yatangaje ko mu kwezi kwa Kanama 2024 azataramira abakunzi be bo mu gihugu cya Uganda.
Ibi yabitangaje ubwo umukunzi w’impano ye witwa Hephzibah_Beaulah, kuri X (yahoze yitwa Twitter) yamusabaga kuzaza gutaramira muri iki gihugu cy’abaturanyi. Yagize ati:
“Uravuga iki ku kuza gutaramira muri Uganda nyamuneka? Turakwinginze.”
Israel Mbonyi akibona ubwo butumwa yemeye ubwo busabe agira ati:
“Yego! Nzaza mu kwa Munani”
Israel Mbonyi ni umuhanzi nyarwanda ariko umaze kugera ku rwego rushimishije, dore ko aherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi w’umwaka, haba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’umuziki muri rusange.