“Niyo Ndirimbo”-Indirimbo ya Meddy afatanyije na Adrien Misigaro yasohotse

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jobert, wamenyekanye cyane mu muziki nka Meddy yasohoye indirimbo yari amaze iminsi yamamaza ku mbuga nkoranyambaga, yitwa ‘Niyo Ndirimbo’ yafatanyije n’inshuti ye y’amagara Adrien Misigaro.

Uyu muhanzi wabanje kuririmba indirimbo zisanzwe ariko nyuma akaza kwiyegurira Imana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko afitanye ibihe byiza na mugenzi we Adrien Misigaro baherukaga gukorana indirimbo mu myaka irindwi ishyize, yitwa ‘Ntacyo Nzaba’ igatuma izina rya Adrien Misigaro riva ku rwego rumwe rijya ku rundi.

Umuhanzi Meddy kandi yongeye gutangaza ko amagambo ari muri iyi ndirimbo ari inkuru ye, ibintu byanahamijwe na mugenzi we Adrien Misigaro. Yagize ati:

“Iyi ndirimbo yuzuyemo ubuhamya bw’uko Meddy abayeho nyuma yo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we.”

Meddy hari aho aririmba ati “Uko urushaho kunyigisha niko nanjye ngenda nkubahisha. Nasanze hari iryo banga ryo kugendera mu nzira zawe. Nkoresha ibyo ushaka gusa bimpa amahoro n’umunezero. Sinabasha kubaho ntakureba kujya kure yawe niko kuyoba.”

Iyi ndirimbo nshya ya Meddy na Adrien Misigaro mu buryo bw’amajwi yakozwe na Yannick, amashusho yayo yo yafashwe na Cedric.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code