“Couple” ya Djuma na Leticia yahishuye uko Papi Clever na Dorcas bababereye urugero rwiza

Djuma Sindimo na Leticia Nduwakristo, umugabo n’umugore bakomoka mu Burundi, bakaba barakuriye muri Tanzania mbere yo kwimukira muri Canada, bahisemo gukoresha impano yabo yo kuririmba mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo zo mu gitabo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana mu Kirundi.

Aba bombi, bakorera hamwe umuziki nk’itsinda Djuma & Leticia, bavuga ko bakuriye mu miryango ya Gikristo kandi bakurira mu Itorero rya Pentecôte, aho baririmbaga muri korali zitandukanye. Icyo gihe ntibari bazi ko impano yabo izabageza ku rwego rwo gukorera Imana bahurije hamwe nk’umugabo n’umugore.

Bahereye ku ndirimbo z’Igiswahili

Mu 2022, bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere y’Igiswahili yitwa “Ulitufanya Kuwa Huru”, nyuma bakomeza gukora izindi, bagera ku ndirimbo zirindwi. Icyakora, ntibashoboye kuzishyira hanze zose zifite amashusho.

Nyuma y’igihe ibikorwa byabo bisa nibikigaragara cyane, bavuga ko bongeye gusobanukirwa umuhamagaro wabo binyuze mu masengesho, aho bumvise ko bagomba gukoresha impano yabo mu kuririmba indirimbo zo mu gitabo cy’Ikirundi.

Nubwo mu ntangiriro byabagoye kunoza neza uwo murimo, kuko babonaga ko izo ndirimbo ari izo mu bihe byashize, bavuga ko nyuma yo gusenga no gutekereza ku byo bumvaga Imana ibasaba, bemeye gutangira kuririmba izo ndirimbo, biyemeza gukomeza uwo murimo bayikorera.

Basohoye album “Ni Yesu Kristo Ya Bikoze”

Mu rwego rwo gukomeza uwo murimo, Djuma na Leticia batangiye gusohora album nshya bise “Ni Yesu Kristo Ya Bikoze”, igizwe n’indirimbo zo guhimbaza Imana mu Kirundi.

Mu ndirimbo bamaze gushyira hanze harimo “Yesu Tuguhungireko” na “Yesu Ndagukunze Gose”, yasohotse nyuma yayo.

Aba baramyi bavuga ko couple ya Papi Clever na Dorcas, iri mu yabateye imbaraga zo gukomeza gukorera Imana bahurije hamwe impano zabo.

Djuma na Leticia bafite gahunda yo kujya basohora indirimbo nshya buri byumweru bibiri kuri YouTube, ku muyoboro wa Djuma & Leticia. Basaba abakunzi ba Gospel kubakurikira no kubashyigikira, kugira ngo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukomeze kugera ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu Kirundi.

More From Author

Jordan: Abakirisitu bishwe n’ abayisilamu b’abahezanguni mu muhango wo gushyingura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *