Mu mpera zuku kwezi kwa Nzeri gushyira ukwakira hateganyijwe igiterane mpuzamatorero cyitezweho kubera benshi umwanya mwiza wo kugarura ubusabane n’Imana ndetse n’ububyutse budasanzwe.
Mu kiganiro Nkundagospel yagiranye n’umuyobozi mukuru ari nawe nyiri igitekerezo cya CHAYAH GATHERING, Pastor Florence Mugisha yavuze ko uyu ari undi mwanya ukomeye Imana itanze ngo abantu bongere begerane nayo bagirane nayo ubusabane bayibone ikora imirimo n’ibitangaza.
Pst Florence Mugisha nyiri iyerekwa rya CHAYAH Gathering
Pst Florence kandi yakomoje ku nkomoko yiri zina CHAYAH ryahawe iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, yagize ati “CHAYAH ni izina ry’igiheburayo rivuze kongera kubaho, ububyutse no guhembuka “. Umunsi ahabwa iri zina yivugira ko yumvise anezerewe cyane ndetse ahamya neza ko iri zina risobanura neza ikiri mu mutima we, icyo Imana yamushyizemo.
CHAYAH Gathering ni igiterane kizaba kuwa 30 Nzeri kugeza kuwa 01 ukwakira kikazajya kibera kuri OMEGA Church Kagugu.
Abashumba batandukanye baturutse mu matorero atandukanye batumiwe muri iki giterane dore ko nta dini runaka gishingiyeho kuko ububyutse ntawe butareba.
Abashumba batandukanye batumiwe muri iki giterane
Am excited to be part of this
Am excited to be part of this