Niyonshuti Jean Bosco wamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka Bosco Nshuti kuri uyu wa kabiri yashyize hanze indirimbo nshya ‘NUMVISE’ ishimangira umwihariko afite mu muziki we wo kuririmba indirimbo zigaruka ku nsanganyamatsiko imwe idahinduka kandi izo ndirimbo zikagenda zirushaho kuba nziza.
Bosco Nshuti agitangira kuririmba ku giti cye mu myaka irenga 8 ishize yaherereye ku ndirimbo ‘UMUSARABA’ abantu barayikunda ndetse imubera itangiriro ryiza ry’umuziki we. Nyuma yaho yakomeje gusohora indirimbo nyinshi zitandukanye kandi zagiye zikundwa n’abatari bake aho tutakibagirwa nk’indirimbo ze zakunzwe cyane nka ‘Yarambabariye, Ndumva Unyuzuye, nakwitura iki, Ibyo ntunze, Uwambitswe, Nzamuzura, uranyumva, ndetse n’izindi nyinshi tutarondorera muri iyi nkuru.
Nyuma y’igihe kitari kinini cyane indirimbo ye ‘Nimuri yesu’ na ‘Yanyuzeho’ zigaruriye imitima ya benshi ndetse zikanakoreshwa kenshi mu nsengero no mu biterane yongeye gushyira hanze indirimbo irimo inkuru nziza yuko bigenda iyo umuntu wese iyo yakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubuzima bwe.
Indirimbo ‘Numvise’ ni indirimbo ishimangira urukundo Kristo yakunze abari mu isi ubwo yitangaga ubwe ngo abantu bose babone ubugingo buhoraho ndetse anabahe amahoro meza atabonerwa ahandi.
Urukundo n’Umusaraba niyo nsanganyamatsiko idahinduka ihora igaruka mu ndirimbo uyu muhanzi ashyira hanze. Byagorana kugirango uzumve indi ndirimbo yasohoye itavuga kuri ibyo bintu bibiri.
Bosco Nshuti n’umufasha we baherutse kwibaruka imfura yabo muri uku kwezi.