Intego si izina rikomeye n’amafaranga menshi – Ikiri ku mutima wa Ange Nyiribambe washyize hanye indirimbo nshya

Uruganda rw’umuyiki w’iyobokamana wungutse indi mpano idasanywe iri mu muririmbyi Angel Nyiribambe uherereze mu mujzi wa Grand Rapids, Michigan muri leta yunze ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzikazi w’ijwi ryiza riyunguruye rizira amakaraya yinjiranye indimbo yamaye kwigarurira imitima ya benshi aho ashimangira ko ubuntu bwa Yesu bumunyuye kandi ko atakiriho kubwe ahubwo ariho kubwa Kristo, amagambo Umukristo wese akwiriye kwatura.

Nubwo Ange ari mushya mu ruhando rw’umuziki wa Gospel nk’umuhanzi wigenga, ibihangano bye byamaze kugaragaza ko ari ijwi rishya rifite ubutumwa bukomeye – ubutumwa bw’ubuntu, urukundo, n’ubudahemuka bw’Imana.

Nyiribambe Angel yakuze aririmba muri korali, aho urukundo rw’ijambo ry’Imana n’indirimbo byamubereye inkomezi. Ariko urugendo rw’umuziki nk’umuhamagaro wihariye, yarutangiye ku mugaragaro mu 2024. Kuva ubwo, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri: “Uri uwo Kwizerwa” na “Ubuntu Bwe”.

Ubuntu bwe buranyuzuye, sinkishidikanya ko nababariwe. Ubugingo buhoraho mpabwa no gukiranuka nzajya mbiririmba iteka ryose. Nshikamye muri Yesu, sintewe ubwoba n’ibizaba ejo, sinkiriho ku bwanjye ni Kristo muri njye, ndiho mu mbaraga ze ku bw’umusaraba”. Angel mu ndirimbo ye nshya “Ubuntu bwe”.

Indirimbo ye nshya “Ubuntu Bwe” yayanditse ashingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye. Ni indirimbo irimo umutuzo, ikaba ikubiyemo amagambo yuje ishimwe n’urukundo rwinshi. Ni igihangano kivuga ku buryo Imana iguma hafi y’abayo, n’iyo baba bacumbagira mu rugendo rw’ubuzima.

Yavuze inkomoko y’inganzo yayo ati: “Ni indirimbo yaje ubwo nari maze kubona imirimo y’lmana ku buzima bwanjye, bituma numva ubuntu bwe bundenze, kuko nagiriyeyo ibihe byiza byo kwibuka ubwo buntu”.

Mu muziki we, Angel afata Israel Mbonyi nk’umuhanzi umuha icyerekezo. Aramushima ku buryo akoresha ubwenge, ikinyabupfura, n’umwuka w’Imana mu bihangano bye. Yavuze ko indirimbo ze zuzuzanya n’ibihe aba arimo, zikamukomeza iyo arushye. Ati: “Indirimbo ze ziranyuzuza igihe cyose nacogoye mu buryo by’umwuka”.

Mu byo arota kugeraho, Nyiribambe Angel ashyira imbere gushyira Imana hejuru uko ashoboye kose, no gukomeza kuvuga ineza yayo. Nta ntego z’amafaranga cyangwa izina rikomeye bimurimo – ahubwo ni ukwifashisha impano ye nk’inkoni y’Imana ikubita ku marembo y’imitima y’abantu, kugira ngo bayiyoboke.

Nyiribambe Angel ari mu ntangiriro z’urugendo rw’umuziki, ariko urugendo rwe rufite icyerekezo. Aje nk’umusemburo w’ineza, ijwi risaba abantu kugarukira Imana, kandi ubuhamya bwe ni nk’indirimbo ku buzima bw’abantu benshi.

Umva indirimbo nshya ya Ange Nyiribambe ‘Ubuntu Bwe’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *