Tujyane Mwami Live Concert: Igitaramo gifite umwihariko wo kuzagabura iby’umwuka n’umubiri kubazakitabira bose

Mu mpera ziki cyumweru nta yindi nkuru iri kuvugwa mu makuru y’iyobokamana nk’igiterane giteganyijwe kuri iki cyumweru cyiswe Tujyane Mwami Live Concert cyatumiwemo abahanzi batandukanye ndetse kikaba gifite umwihariko wuko abazakitabira bose bazagaburirwa iby’umwuka n’umubiri.

Mu kiganiro abateguye iki giterane bagiranye n’itangazamakuru bagarutse k’umwihariko wiki giterane aho bavuze ko uretse ko ari umwanya wo gusengera no gusabira abagiye gusubira ku masomo ko ari n’umwanya mwiza wo gusangira ibyubaka umwuka ndetse n’umubiri kuko hateguwe umusangiro nkuko intumwa za Yesu zajyaga zibigenza bagasangira ibyabo.

Tujyane Mwami Live Concert ni igiterane kigiye guhuriza hamwe abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi harimo James na Daniella, Josh Ishimwe ukunzwe mu ndirimbo za Gakondo, Danny Mutabazi, Musinga ndetse n’itsindi rya True Promises.

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru kuwa 24/09/2023 i saa munani kuri Hotel y’itorero rya ADEPR, Dove Hotel.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe Tujyane Mwami Live Concert, ni 30,000 Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri Couple na 15,000 ku banyeshuri. Amatike ari kuboneka kuri Events.Noneho.com.

K Sqaure Ministry bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru batangaza byinshi kuri Tujyane Mwami Livce Concert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code