Divine Muntu yasezeye muri Trinity For Support nyuma y’imyaka itatu

Umuramyi Nyinawumuntu Divine uzwi nka Divine Muntu yamaze gusoza amasezerano yari afitanye na Trinity For Support (TFS), nyuma y’imyaka itatu yari amaze afashwa n’iyi label mu rugendo rw’umuziki we.

Ibi byatangajwe ku wa 27 Nyakanga 2026 mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na TFS, iyoborwa na Frodouard Uwifashije uzwi nka Obededom, rivuga ko Divine Muntu yarangije amasezerano yari afitanye na yo mu bwumvikane.

Muri iryo tangazo, TFS yashimiye Divine Muntu ku rugendo bagiranye kuva yinjira muri iyi label ku wa 15 Nyakanga 2023, inamwifuriza gukomeza kugera ku zindi ntsinzi.

Yagize iti: “Twishimiye kubamenyesha ko Divine Muntu yarangije amasezerano yari afite muri TFS. Turamushimira uruhare yagize muri TFS, kandi urugendo rwe rwatubereye umugisha. Muri uru rugendo akomeje tumwifurije ibyiza byose na buri ntsinzi. Imana izakugende imbere, ikuzamure, uzagere kure kandi kuri byinshi.

Mu kiganiro Obededom aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko kimwe mu bintu yishimira ari ukubona Divine Muntu yarinjiye muri TFS akiri umunyeshuri, ubu akaba amaze kuba umwe mu bahanzi bazwi muri Gospel nyarwanda.

Yagize ati: “Divine twatangiranye ari umwana muto, yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Kuba yarabashije kumenyekana, akamenyana n’abahanzi batandukanye no gukura mu ndangagaciro za gikristo ni ibyo kwishimira. Ubu ageze ku rwego yabasha gukora umuziki wenyine kabone n’iyo yava muri TFS.”

Nubwo yishimira intambwe Divine yagezeho, Obededom yavuze ko hari inzozi bari bafite zo kumugeza kure kurushaho, ariko ubushobozi buke bukababera imbogamizi.

Mu myaka itatu yamaze muri Trinity For Support, Divine Muntu yasohoye indirimbo zakunzwe zirimo Mbeshejweho, Urugendo, Irembo, Lahayiloyi, Hozana na Igicaniro, zamufashije gukomeza kumenyekana mu muziki wa Gospel.

Na Divine Muntu ubwe yigeze kuvuga ko TFS yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, aho yavuze ko mbere yo kuyigeramo yari umuririmbyi usanzwe, ariko ubu akaba yarabaye umuhanzi wuzuye. Yanavuze ko atakuze mu muziki gusa, ahubwo ko yanakuze no mu buzima bw’umwuka, aho asigaye asoma Bibiliya cyane kurusha mbere kugira ngo ubutumwa ageza ku bantu burusheho gushingira ku Ijambo ry’Imana.

Isozwa ry’aya masezerano risize Divine Muntu atangiye urugendo rushya nk’umuhanzi wigenga, mu gihe Trinity For Support yo yashimangiye ko batandukanye mu bwubahane no mu mahoro, imwifuriza gukomeza gukorera Imana no kugera no kuzagera kure mu murongo mushya atangiye.

More From Author

“Ntabwo nasiga umubyeyi” Sara Sanyu yahakanye amakuru yo kuva muri Ambassadors of Christ, atumira abantu mu gitaramo

Niron Buntu yasohoye indirimbo nshya “Ni Nziza”, The Ben amwifuriza kugera kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *