All Women Together Conference 2026 igiye kubera muri BK Arena, igiterane kizamara iminsi itanu

Noble Family Church ku bufatanye na Women Foundation Ministries (WFM) iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera, bateguye igiterane gikomeye cyiswe All Women Together Conference 2026, kizabera muri BK Arena kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026.

Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions”, ishingiye ku murongo wo muri Zaburi 68:11, kikaba kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza imyaka 20 Women Foundation Ministries imaze ikora umurimo wo gufasha abagore, imiryango n’abaturage binyuze mu butumwa bwiza.

Abategura iki gitererane bavuga ko kigamije guhuriza hamwe abagore baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu kugira ngo bakomezwe mu mwuka, bahugurwe mu buyobozi, bakire ibikomere byo mu mutima ndetse bahabwe imbaraga zo guhindura ubuzima bwabo n’ubwo mu miryango yabo.

Biteganyijwe ko buri munsi ibikorwa bizajya bitangira saa 9:30 z’amanywa (3:30 PM), harimo ibihe byo kubwiriza, kuramya no guhimbaza Imana, amasengesho ndetse n’ibiganiro byihariye birimo Ni Jye Wa Mugore, Men of Issachar, My Identity na Women & Girls Brunch, byose bigamije kubaka ubuzima bw’umwuka, iterambere ryo mu buzima busanzwe.

Iki giterane kizanitabirwa n’abavugabutumwa mpuzamahanga barimo Lady Bishop Funke Felix Adejumo (Nigeria), Dr. Bill Winston (USA), Pastor Matthew Ashimolowo (u Bwongereza), Rev. Julian Kyula (Kenya), Pastor Jessica Kayanja (Uganda), Dr. Cindy Trimm (USA), ndetse na Pastors Kingsley & Mildred Okonkwo (Nigeria)

Abategura All Women Together Conference batangaza ko ari igiterane gifunguriwe buri wese ku buntu, kikaba gitegerejwe kwitabirwa n’abantu ibihumbi ndetse no gukurikiranwa n’ibihumbi byinshi ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko byagenze mu myaka yabanje.

Abifuza kwitabira basabwe kwiyandikisha bakoresheje QR Code iri kuri affiche cyangwa bagakomeza gukurikirana amakuru atangwa na Noble Family Church na Women Foundation Ministries mbere y’uko igiterane gitangira.

More From Author

“Imana yari iri kuduhindurira System” Vestine na Dorcas basobanuye impamvu bari bamaze amezi 6 batagaragara.

Ese uburwayi ni igihano cy’ibyaha? Dore icyo Bibiliya ivuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *