Hari abantu benshi bakunze kwibaza niba uburwayi buba ari igihano Imana iha umuntu wakoze ibyaha. Hari n’abafata umurwayi nk’uwahanwe n’Imana, mu gihe abandi bavuga ko indwara zose ziterwa n’imbaraga za Satani. Ariko se, ni iki Bibiliya ivuga kuri iki kibazo?
Mu Ijambo ry’Imana, hari aho uburwayi bugaragara nk’ingaruka z’ibyaha, ariko hari n’aho bugaragara ko budafitanye isano n’icyaha icyo ari cyo cyose umuntu yakoze. Ibi bigaragaza ko atari byiza gufata umwanzuro ko umuntu wese urwaye aba yahanwe n’Imana.
Kimwe mu bice bisobanura neza iki kibazo ni inkuru yo muri Yohana 9:1-3, aho Yesu yahuye n’umuntu wari waravutse ari impumyi. Abigishwa be baramubajije bati: “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu muntu cyangwa ni ababyeyi be, kugira ngo avukane ubuhumyi?” Yesu arabasubiza ati: “Si uyu wakoze icyaha cyangwa ngo abe ari ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.”
Aya magambo ya Yesu agaragaza ko hari uburwayi budaterwa n’ibyaha, ahubwo bushobora kuba uburyo Imana yigaragarizamo cyangwa bukaba bukanaturuka ku mibereho y’iyi si.
Ku rundi ruhande, Bibiliya igaragaza ko hari igihe ibyaha bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Mu 1 Abakorinto 11:27-30, Intumwa Pawulo yavuze ko bamwe mu bakristo b’i Korinto barwaye, ndetse bamwe barapfa, kubera kutubaha Ifunguro Ryera. Ibi byerekana ko hari igihe imyitwarire y’umuntu ishobora kumugiraho ingaruka.
Nanone, mu Yakobo 5:14-16, abakirisitu bashishikarizwa guhamagara abakuru b’itorero bakabasengera no kwatura ibyaha, kuko Imana ibabarira kandi ishobora no gukiza abarwayi. Ariko ibi ntibisobanura ko umuntu wese urwaye aba afite icyaha cyihariye cyamuteye uburwayi.
Bibiliya kandi itanga ingero z’abantu b’Imana barwaye kandi bakomeza kuba indahemuka. Timoteyo yakundaga kurwaragurika, ari na yo mpamvu Pawulo yamugiriye inama yo kwita ku buzima bwe. Pawulo ubwe yavuze ko yagiraga ububabare bw’ umubiri, aho Iman yamubwiye iti: “Ubuntu bwanjye buraguhagije.” Ibi byerekana ko uburwayi butaba ikimenyetso cy’uko Imana yaretse umuntu.
Abahanga mu bya Bibiliya benshi bahuriza ku gitekerezo cy’uko indwara ziri mu ngaruka z’isi yangijwe n’icyaha kuva umuntu yakwigomeka ku Mana. Ni yo mpamvu abakiranutsi n’abanyabyaha bose bashobora kurwara, kuko bose babaho muri iyi si ifite imibabaro n’indwara.
Iyo umukristo arwaye, Bibiliya imushishikariza gusenga, no kwiringira Imana. Gusa Imana nayo ikaba ikorera mu bantu, niyo mpamvu Imana ishobora gukorera mu baganga no mu miti umuntu akaba yakira. Yesu yabaga hafi y’ abarwayi kandi akabakiza, aho kubashinja ko bababazwa n’ibyaha byabo.
Bityo rero, nubwo hari aho ibyaha bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, Bibiliya ntiyigisha ko uburwayi bwose ari igihano cy’ibyaha. Ahubwo ihamagarira abakirisitu kwirinda gucira urubanza abarwayi, ahubwo bakabarinda, bakabasengera no kubafasha gukomeza kugira ibyiringiro muri Kristo.
