“Imana yari iri kuduhindurira System” Vestine na Dorcas basobanuye impamvu bari bamaze amezi 6 batagaragara.

Nyuma y’amezi atandatu badashyira hanze indirimbo nshya cyangwa ngo bagaragare cyane mu ruhame, Vestine na Dorcas bavuga ko batigeze bahagarika umuhamagaro wabo, ahubwo ko Imana yari iri kubategurira uburyo bushya bwo gukoramo

Mu kiganiro bise “The New Chapter” cyanyuze ku muyoboro wa YouTube wa Vestine and Dorcas, aba bahanzikazi bavuze ko icyo benshi bafataga nko guceceka, bo bakibonaga nk’igihe cyo gusenga no kwitegura impinduka nshya. Dorcas yagize ati: “Hari haciye amezi atandatu tutagaragara, tudasohora indirimbo, ariko uko si ukureka umuhamagaro kuko si twe twihamagaye. Imana ni yo yari iri kuduhindurira uburyo bwo gukora kuko ari yo yaduhamagaye.”

Dorcas yongeyeho ko bafite indirimbo nyinshi bitegura gusohora, anizeza abakunzi babo ko batazabatenguha. Vestine na we yavuze ko izi mpinduka atari izatunguranye kuko zari zimaze igihe zisengerwa, ati: “Twari tumaze igihe kinini turi gusengera ibi bintu.”

Aba bahanzi banatangaje ko ibikorwa byabo byose guhera ubu bizajya binyuzwa ku muyoboro wabo bwite wa YouTube witwa “Vestine and Dorcas”, ndetse bafunguye na konti nshya za Instagram na TikTok ziri mu mazina yabo, bitandukanye na mbere aho ibikorwa byinshi byanyuraga kuri MIE Music.

Banahishuye ko indirimbo yabo ya mbere “Itabaza” izanyuzwa kuri izi mbuga zabo bwite, banaboneraho kumenyesha abakunzi babo ko iyi ndirimbo ije vuba.

Muri iki kiganiro kandi, bongeye kuvuga ku gutandukana kwabo na MIE Music ya Murindahabi Irene Entertainment, bashimangira ko byabaye mu bwumvikane kandi nta makimbirane yabaye hagati yabo banashimira uyu muryango wabafashije kuzamuka no kumenyekaniza ibikorwa byabo hirya no hina ku isi

Bagize bati” Turashimira Murindahabi Irene ku ruhare yagize mu rugendo rwacu, yatubereye nk’umubyeyi kandi adufasha kugera ku rwego bagezeho tugezeho uyu munsi.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 13 Kamena 2026, batangaje ko basoje ubufatanye bari bamaranye hafi imyaka itandatu na MIE, bavuga ko nubwo byari icyemezo gikomeye, bumvaga igihe kigeze ngo batangire gukora umuziki mu buryo bwigenga, bujyanye n’icyerekezo cyabo.

Aba bahanzikazi bavuga ko biteguye kongera gusohora indirimbo nyinshi no gukomeza umurimo wabo, bafite icyizere ko abakunzi babo bazakomeza kubashyigikira nk’uko babigenje kuva batangira umuziki.

More From Author

Elayono Worship Family yavuze icyo abakunzi bayo bakwiye kwitega muri “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3”

All Women Together Conference 2026 igiye kubera muri BK Arena, igiterane kizamara iminsi itanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *