Israel na Iran byumvana imitsi kuva kera: Kuki ubwoko bw’Imana buhora mu ntambara z’urudaca?

Kuva mu bihe by’Abahanuzi kugeza ku mizingo y’ibisasu bya rutura by’iki gihe, ubutaka bwa Israel n’akarere k’uburasirazuba bwo hagati bwahindutse ikibuga cy’intambara zitagira iherezo. 

Mu gihe amateka ya Bibiliya atwibutsa ubuhangange bw’ubwami bw’Abaperesi n’uburyo bwagize uruhare mu buzima bw’Abayahudi, uyu munsi amaso yose ari kuri Iran yahoze ari Ubuperesi n’intambara idashira n’ubwoko bwa Israel. 

Ese iyi ni impurirane y’amateka gusa, cyangwa hari imbaraga z’ubuhanuzi n’ukuri kw’ibiriho biba byihishe inyuma y’uku guhangana?

Muri Bibiliya, Ubuperesi (muri iki gihe ni Iran) bwigeze kuba inshuti y’Abayahudi y’ akadasohoka. Nk’aho muri 539 BC (Mbere y’ivuka rya Yesu), Umwami Sirusi w’Abaperesi ni we watanze iteka ryo kubohora Abayahudi bari mu bunyage i Babeli ngo batahe bubake ingoro y’ Uhoraho i Yeruzalemu (Ezira 1:1-3). 

Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, ubu bufatanye bwaje guhinduka ubushyamirane bukakaye. Igitabo cya Esiteri na Daniyeli bitwereka ko mu bihe byashize, muri ubwo bwami hajemo imigambi yo kurimbura Israel, ari na byo bamwe babona ko byongeye kubura uyu munsi.

Mu 1948 nyuma y’ intambara y’si ya kabiri, havutse leta ya Israel y’iki gihe. Iran yari mu bihugu bya mbere byabyemeye bikanagirana umubano ukomeye na yo mu gihe cy’Umwami Shah. 

Gusa uyu mubano ntiwarambye, aho mu 1979 habaye impinduramatwara ya Isilamu muri Iran (Islamic Revolution). Kuva icyo gihe, umubano wahindutse uwiyanga, Iran itangaza ko Israel ari umwanzi mukuru ku mugaragaro.

N’ uyu munsi Iran ifite imyumvire y’uko Israel idakwiye kubaho mu karere, mu gihe Israel na yo ivuga ko ifite uburenganzira budashidikanywaho ku butaka bwa ba sekuruza babo aribo Aburahamu, Isaka na Yakobo.

Inyandiko nyinshi, nko mu gitabo cya Ezekiyeli (intambara ya Gogi na Magogi), zigaragaza ko mu bihe bya nyuma hazabaho guhangana gukomeye hagati y’amahanga aturutse mu majyaruguru (ahitwa mu Bushami na Peresi/Iran) n’igihugu cya Israel.

Uyu munsi, intambara ntiyoroheje kuko iri gufata indi ntera binyuze mu ikoranabuhanga n’intwaro za kirimbuzi. Iyo Iran ihanganye na Israel, isi yose ihagarika umutima kuko ubu butaka ari bwo nkingi ya mwamba y’ imyemerere ya Gikristo ku ‘isi yose.

Gusobanukirwa kuki “ubwoko bw’Imana” buhora mu ntambara bisaba kureba mu bice bibiri, icyambere n’ ukwemera n’ukuri kw’ibigaragara. Mu gihe Bibiliya ivuga ko Yerusalemu izaba igikombe gisindisha amahanga yose (Zakariya 12:2-3), ukuri kw’ ibigaragara kwerekana ko inyungu za politiki n’ iz’ akarere bitatuma amahoro aboneka mu buryo bworoshye. 

Intambara ya Israel na Iran ntabwo ari iy’uyu munsi gusa, ni umurage w’amateka maremare agerageza gusobanura ahazaza h’ikiremwamuntu.

@AngeloMutangana/NkundaGospel

More From Author

RGB yashyize ingufuri ku gukomorera insengero n’imisigiti bifunze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *