Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Ambassadors of Christ Choir yizihize imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, umuririmbyikazi Sara Sanyu yavuze ko icyo yifuza kurusha ibindi ari ukubona abakunzi b’iyi korali baza ari benshi muri iki gitaramo, kuko ngo kizaba kirimo amateka menshi ndetse n’ibidasanzwe bizatuma abazabura bazisanga bumva inkuru z’abarikigiyemo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, aho yanasubije ku ngingo zitandukanye zirimo amakuru amaze igihe acicikana avuga ko yaba yaravuye muri Ambassadors of Christ, imyaka amaze muri iyi korali ndetse n’icyo abakunzi bayo bakwitega muri iki gitaramo cy’amateka.
Mu minsi ishize hakunze kuvugwa ko Sara Sanyu yaba yarirukanywe muri Ambassadors of Christ, cyane cyane nyuma yo gutangira gukora indirimbo ze ku giti cye.
Abajijwe kuri ayo makuru, yabihakanye, avuga ko abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza, ariko ko ukuri ari uko akiri umwe mu bagize Ambassadors of Christ. Yagize ati:”Ntabwo wabuza abantu kuvuga ibyo batekereza cyangwa ibyo bibwira. Igihari ni uko nkiri kumwe na bo.”
Mu gusoza ikiganiro, yongeye gusubiza kuri iyo ngingo, avuga ko nta na rimwe yigeze ava muri Ambassadors of Christ cyangwa ngo yirukanwe. Ati: “Ntabwo wabuza umuntu kuvuga ibyo atekereza n’ibyo yibwira. Ahubwo igihari ni uko njye ntavuye muri Ambassadors. Ikindi kandi batanyirukanye kuko ndi umwana wabo. Ntabwo nasiga umubyeyi. Ndahari kandi nzakomeza mpabe kugeza igihe Imana izavuga iti, Ambassadors nimureke umurimo cyangwa se igihe ntakiriho.”
Imyaka 20 muri Ambassadors ni amateka akomeye kuri we
Nubwo Ambassadors of Christ yujuje imyaka 30, Sara Sanyu we yavuze ko amaze imyaka 20 ari umwe mu bayigize, ibintu afata nk’ubuntu bwihariye Imana yamugiriye. Yagize ati: “Bivuze ikintu kinini cyane. Mu myaka 20 maze muri Ambassadors, nabonye ubuntu bw’Imana. Ni umurimo utoroshye ariko ni umurimo urimo imbabazi z’Imana. Ni amateka akomeye cyane kuri njye.”
“Twahuye n’ibigeragezo byinshi, ariko ibyiza Imana yadukoreye ni byo byinshi”
Sara Sanyu yavuze ko imyaka 30 Ambassadors of Christ imaze itari urugendo rworoshye, kuko nk’uko bimeze ku bantu bose, na bo bahuye n’ibigeragezo bitandukanye.
Yavuze ko hari impanuka n’ibibazo byinshi byabayemo, harimo n’ibyo abakunzi babo batigeze bamenya, ariko ko Imana yakomeje kubarinda no kubahagararaho. Ati: “Urugendo rw’imyaka 30 ni urugendo runini cyane. Habayemo ibyiza n’ibibi kuko turi mu isi. Twahuye n’impanuka nyinshi; hari izo mwumvise n’izindi mutumvise. Ariko kuba Imana ikiduhagazeho na byo ni bimwe mu mashimwe tugomba kuyishimira.”
Yongeyeho ko badashaka kwibanda ku bibazo, kuko ibyiza Imana yabakoreye ari byo byinshi kurushaho. Ati: “Ntabwo twavuga ibibi cyane, kuko iby’Imana yadukoreye ari byo byinshi. Hari abaje muri Ambassadors bakiri impinja, ubu ni ababyeyi. Hari n’abo abo babyeyi babyaye, ubu bakaba bakorana umurimo w’Imana hamwe n’ababyeyi babo. Ni amateka maremare umuntu atavuga mu kanya gato.”
Ni muri urwo rwego yahise ahamagarira abantu kuzitabira igitaramo cy’imyaka 30, avuga ko hari byinshi bizahatangarizwa. Ati: “Icyo nasaba abantu ni ukuzitabira igitaramo cyacu kuko hari byinshi bizahavugirwa. Nimutaza muzahomba byinshi, kuko nimuhabura muzumva inkuru mbarirano. Gura itike yawe hakiri kare kugira ngo uzaze wibonere ibyo twabateguriye.”
Yemeje ko azaba ari muri iki gitaramo
Sara Sanyu ni umwe mu baririmbyi bayoboye indirimbo nyinshi zakunzwe za Ambassadors of Christ. Abajijwe niba abakunzi b’iyi korali bazamubona muri iki gitaramo ndetse niba indirimbo yakunze kuyobora ziririmbwa muri iki gitaramo, yagize Ati:“Zirahari. Hari n’izindi nyinshi zitari izo njye ntera cyangwa nyobora, ariko zirahari.”
Yanavuze ko adashobora kubura ku munsi nk’uwo, kabone n’iyo yaba afite uburwayi. mu ijwi rituje agize Ati: “Hamwe n’Imana nizeye ko izadufasha tukazatanga ibintu bishyitse. Niyo naba ndwaye nzasindagira, kuko ni umunsi ntashobora kuburamo cyangwa ngo nkufate nk’uworoheje. Ni umunsi udasanzwe.”
Yifuza ko abana be bakurira mu nzira z’Imana
Sara Sanyu yavuze ko yinjiye muri Ambassadors akiri muto cyane, ndetse ko iyo nzira yamubereye umugisha mu buzima bwe. Ati: “Yego, nayigiyemo nkiri muto cyane.”
Abajijwe niba na we yifuza ko abana be bazakurikira uwo murongo, yavuze ko icyo yifuza ari ukubabona bakurira mu nzu y’Imana. ati “Njyewe nifuza ko bakurira mu nzira y’iyobokamana kuko nanjye yaramfashije. Iyo ntayibamo, hari ubundi buryo nari kuba meze. Nabonye ari inzira nziza ifasha mu rugendo rw’ubuzima.”
Yakomeje agira Ati” Amahitamo ni ayabo nibamara gukura, ariko nk’umubyeyi hari inzira nifuza ko banyuramo. Bayiririmbyemo byaba ari umugisha ukomeye cyane, cyane ko mbona bakunda ibintu byo kuririmba.”
Gukora umuziki ku giti cye ntibyigeze bituma ava muri Ambassadors
Sara Sanyu yavuze ko icyemezo cyo gutangira gukora indirimbo ku giti cye kitamugoye, kuko yumvaga afite ubutumwa bwihariye Imana yashakaga ko ageza ku bantu.
Yagize ati: “Oya, ntabwo byangoye kuko nari mfite ubutumwa numvaga ngomba gutanga ku giti cyanjye ntari muri choir. Ikindi kandi kuba na bo barabishyigikiye kugira ngo mbikore, byampaye izindi mbaraga.”
Ibi ni na byo byatumye ashimangira ko gukora umuziki ku giti cye bitigeze bisobanura kuva muri Ambassadors of Christ.

Igitaramo cy’imyaka 30 gitegerejwe n’abatari bake
Ku wa 30 Kanama 2026, Ambassadors of Christ Choir izizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, mu gitaramo kizaba kirimo indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye zirimo Imirindi y’Uwiteka, Iwacu Heza, Solange, Hoziana, Ni we Yesu, Wasi We n’izindi nyinshi.
Iki gitaramo kizaba gikurikiye urugendo iyi korali iherutse kugirira hirya no hino mu Rwanda, rugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurushishikariza kubaho ubuzima bufite intego.
Ambassadors of Christ Choir ikorera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi i Remera, yatangijwe mu 1995 n’abaririmbyi batanu. Kuri ubu imaze kugira abaririmbyi bagera kuri 200, ikaba ikomeje kuba imwe mu makorali y’ivugabutumwa akunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.


