Kuki amadini menshi aziririza ingurube ku isahani?

Mu mico n’imyemerere y’amadini atandukanye ku Isi, hari amafunguro amwe afatwa nk’aziririjwe aho muri yo ingurube iza ku isonga.

Ku Bayahudi, Abayisilamu no ku Bakirisitu bamwe ingurube ifatwa nk’inyamaswa idakwiye kuribwa. Ariko se ni iki gituma iyi nyamaswa ifatwa ityo? Ese bishingira ku mateka, ku myemerere, ku buzima bw’abantu cyangwa byose birahuzwa?

Mu idini y’Abayahudi kurya ingurube biraziririzwa burundu. Ibi bishingiye ku mategeko ya Mose agaragara mu Isezerano rya Kera aho mu Gitabo cy’Abalewi 11:7–8 handitse hati “Kandi ingurube kuko ifite ibinono bisatuye muzayifate nk’ihumanye, ntimuzarye inyama zayo, kandi ntimuzakore ku mibiri yayo.”

Ibi byari bigamije gutandukanya Abisiraheli n’andi mahanga no kubigisha kwitandukanya n’ibifatwa nk’ibyanduye imbere y’Imana.

Muri Islam ho ingurube ifatwa nk’ikizira (haram). Qur’an ivuga inshuro nyinshi ko kurya ingurube bibujijwe.

Muri iki gitabo hari ahavuga hati “Mu by’ukuri, Allah yabujije imirambo, amaraso, inyama z’ingurube n’icyatambiwe undi atari Allah.”

Abayisilamu basobanura ko iyi nyamaswa ifatwa nk’iyanduye kandi ko kuyirya ari ukutubahiriza itegeko ry’Imana (Allah).

Mu Bakirisitu bamwe na bamwe, ikibazo cy’ingurube gikunze gutera impaka. Mu Isezerano Rishya hari aho Bibiliya igaragaza ko amategeko ajyanye n’amafunguro atagifite uburemere nk’ubwari mu Isezerano rya Kera.

Urugero ni mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 10:15 hagira hati “Icyo Imana yejeje ntukacyite icyanduye.”

Nyamara, amatorero amwe n’amwe nk’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi akomeza kwirinda kurya ingurube, ashingiye ku mategeko y’ubuzima n’Isezerano rya Kera, bavuga ko atari amategeko ya baringa gusa ahubwo ari n’ay’ubuzima bwiza.

Ukuziririza ingurube mu madini menshi bishingira ku mpamvu zivanze nk’amategeko y’Imana, isuku, ubuzima n’umuco. Nubwo imyemerere itandukanye itabyumva kimwe, ihuriza ku kuba ibi byemezo byarafashwe hagamijwe kurinda umuntu no kumwubakira indangagaciro zo kumvira Imana.

Ku muntu ku giti cye, guhitamo kurya cyangwa kutarya ingurube bikomeza kuba isano y’imyemerere ye, ukwemera kwe n’uko akunda akaboga.

More From Author

ADEPR yizihije imyaka 85 imaze ibayeho, inataha televiziyo yayo (Amafoto)

Urwibutso ku bihe by’akaga Isi yizihije Noheli isumbirijwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *