Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yatabarije insengero n’imisigiti, zujuje ibisabwa

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) Dr. Frank Habineza, yatakambiye insengero n’imisigiti byujuje ibisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), gukomorerwa, bagatangira gusenga.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo, nyuma Inteko Rusange y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yahuje abahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’i Burengerazuba.

Perezida wa Green Party Hon Senateri Dr Frank Habineza yavuze ko we n’Ishyaka ayoboye bifuza ko habaho isuzuma ku nsengero n’imisigiti zujuje ibisabwa zasabwaga na RGB ubundi zigafungurirwa, yongeraho ko bidakwiye gukorwa mu kavuyo, ariko bikwiye kwigwaho.

Ati “Ntabwo dushyigikiye akajagari ariko bashyizeho amabwiriza, RBG yarabitangaje turasaba y’uko itsinda ryagiye kuzifunga, rigenda rigasuzuma niba ibyo babafungiye barabyujuje babafungurire.”

Yanavuze ko aherutse gushaka gushyingira abantu mu karere ka Gatsibo, bikabafata ibirometero bisaga 20 kugira ngo babone aho babashyingirira abana, bitewe n’uko insengero nyinshi zafunzwe.  

“Nagize agahinda ejo bundi, nagiye mu bukwe mu karere ka Gatsibo, tujya ahantu iyo kure dushaka ahantu tuzajya gukorera ubukwe, ku buryo byadusabye kugenda ibirometero 20 kugira ngo tubone urusengero turibushyingiremo abageni bacu. Nukuvuga ngo birababaje cyane kandi abantu barujuje ibisabwa.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 28 Ugushyingo, Perezida Kagame yabajijwe ikibazo kigendanye n’ifungurwa ry’insengero zujuje ibisabwa, asubiza ko ahubwo n’izifunguye zikwiye gufungwa bitewe no kubeshya ndetse n’ububandi buzibamo.

More From Author

Sinzabe Umushumba w’igikoni, ntimuzabe abanyamahane – Pasiteri wa mbere w’umugore muri ADEPR yavuze

Israel Mbonyi agiye gusangira Ubunani n’ab’i Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *