Richard Nick Ngendahayo, wari umaze imyaka irenga 17 aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari atarakora igitaramo na kimwe mu Rwanda. Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro’ n’izindi
Mu gitaramo cye kigiye kubera muri BK Arena, yatumiye abahanzi barimo René Patrick nawe uri mu bakunzwe imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo na Gabby Irene Kamanzi, watangiye umuziki mu bihe bya Richard Nick Ngendahayo.
AMAFOTO-David NIYIGENA & Israel NZIYAVUZE
——————————————————-
00:24- Igitaramo ‘Niwe Live Concert’ kirarangiye
Tracy Agasaro wari umushyushyarugamba w’igitaramo ‘Niwe Live Concert’ cya Richard Nick Ngendahayo, avuze ko gisojwe, ashimira abakitabiriye.
00:20- Umwaka utaha nzaza-Richard Nick Ngendahayo yahaye isezerano abakunzi be
Richard Nick Ngendahayo yasoje kuramya no guhimbaza Imana, maze asaba abakunzi be guhitamo umunsi azagarukiraho, nabo bamusaba ko yazaza vuba.
Uyu muhanzi yabwiye abakunzi b’ibihangano bye ko umwaka utaha azinjirana nabo mu bunani, ahamya ko azakora Iigitaramo hagati ya tariki 31 Ukuboza ndetse na tariki 1 Mutarama 2028. Abari muri BK-Arena babyakirana yombi.
00:10- BK-Arena Abantu baracyahagaze-Hagezweho udushyinguracumu
Umuhanzi Richard NicK Ngendahayo, ari kuririmbana n’abakunzi be indirimbo ‘Sinzakwitesha’ nayo iri mu zakunzwe n’abatari bake mu gitaramo cye yise ‘Niwe Live Concert’ kiri kubera muri BK-Arena.
Kuri ubu abakunzi b’ibihangano bye, bari kubyinana nawe muri iyo ndirimbo.
23:52- Richard Nick Ngendahayo anyeganyeje BK-Arena na ‘Niwe’
Muri Bk Arena ahari kubera igitaramo cy’umuramyi Richard Nick Ngendahayo, bihinduye isura ubwo yaririmbaga indirimbo ye ‘Niwe’ yitiriye igitaramo cye.
N’uwari warushye guhagarara akicara, yongeye guhaguruka maze afatanya na we kuiririmba ‘Niwe’ ari nako bancinya akadiho mu buryo bwo gusimbuka. Iyi ndirimbo igaruka ku magambo yo avuga ko Yesu ari we ushobora byose kandi afite ubugingo buhoraho
Nyuma yaho yakurikijeho indirimbo ‘Wemere ngushime’ nayo yakunzwe n’abatari bake. Bisa nk’aho uyu muhanzi yari yazizigamye kugira ngo aze kuziha abakunzi be mu gihe batangiye kunanirwa.
Witegereje abari muri BK-Arena, usanga bose bari kubyina ari nako banyuzamo bakaririmbana n’uyu muhanzi iyi ndirimbo
23:35-Richard Nick yashimuse BK-Arena
Umuramyi Richard Nick, yashimuse Bk Arena, bitagombereye ko yitwaza ingabo ubwo yaririmbaga indirimbo ye ’Mbwira ibyo ushaka’ buri muntu uri muntu usanzwe azi iyi ndirimbo afatanyije nawe kuyiririmba,. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buvuga ko abantu bifuza Imana mu bihe bitandukanye kandi ko ari yo inesha ibigeragezo.
Amaze kuririmba iyo ndirimbo, Richard Nick yakurikijeho ‘Yambaye icyubahiro’ nayo iri mu zakunzwe cyane mu gihe gisshize. Nk’ibisanzwe yayiririmbanye n’abakunzi be kuva itangiye kugera irangiye.
23:30- Abantu banze gutaha!
Ubu ni saa 23:30, Bk Arena abantu ibihumbi ibyishimo ni byose kubw’igitaramo cya Richard Nick ‘Niwe Healing Concert’. Abitabiriye bamugaragarije urukumbuzi bari bamufitiye Nyuma y’imyaka 17 avuye mu rwa Gasabo.
Uraranganyije amaso muri BK-Arena, ubona ko abantu bacyuzuyemo ndetse bari gufashwa n’indirimbo uyu muhanzi yabateguriye.
23:25- GUSIMBA UMWONGA yasubiwemo ku nshuro ya kabiri.
Richard Nick Ngendahayo yongeye gusubiramo indirimbo yise ‘Gusimba Umwoga’ yakoze mu myaka yashize ndetse ikanakundwa. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yimvikanamo agira ati “Ntarindi zina mbona, ryiza nk’iryo nahawe, ntawoba mwiza ngo ageze ahawe. Simbeshya”
23:13- Indirimbo ‘Ibuka’ niyo ndirimbo umuramyi Richard Nick Ngendahayo akurikijeho.
Mbere y’uko ayiririmba, Uyu muhanzi yabajije abitabiriye iki gitaramo cye indirmbo agiye gukurikizaho nabo batajuyaje bamubwira ‘Ibuka’, maze nawe ababwira ko umwuka w’Imana ari kumwe nabo bitewe n’uko batibeshye ku gisubizo.
Iyi ndirimbo ari kuyiririmbana n’abakunzi b’ibihangano bye bakiri muri BK-Arena.
23:04- Kelly Gakara Ngendahayo Ni umwana wa Data Bukwe-Richard yaranze umufasha we.
Richard Nick Ngendahayo, yaretse abakunzi b’umuziki be umufasha we Kelly Gakara Ngendahayo, avuga ko amukunda cyane ndetse ko amushyigikira mu muziki we wa buri munsi.
Uyu muhanzi yanaboneyeho gushimira abateguye igitaramo cye, abasabira umugisha uturuka ku Imana.














20:57- Richard Nick yongeye kwakirwa ku rubyiniro
Trace Agasaro uyoboye igitaramo, yongeye kwakira umuhanzi Richard Nick Ngendahayo ku rubyiniro, maze abari muri Arena bamwakirana amashyi menshi n’impundu nyinshi.
Uyu muhanzi yabwiye abitabiriye igitaramo ko bakwiye guhora bumvira Imana, abibutsa ko Yesu ari bugufi kuza gutwara Itorero. Yavuze ko igihe cyari cyo cyose yaza nk’akanya nk’ako guhumbya.
Yabajije abitabiriye iki gitaramo niba biteguye kujyana nawe, ababaza niba ibyo bakora, ibyo banyuramo, babicamo bakiranutse.
“Umwanya uwari wo wose, akanya nk’ako guhumbya Yesu yaza. Isi aho igeze habi cyane, ndetse biteye ubwoba kuba uyu munsi hari umuntu utazi Imana cyangwa utazi icyo gukorera Imana icyari cyo biteye ubwoba. Yesu araje icyo ukora cyose ugikorane urukundo, ba maso kuko araje kandi azaza nk’umujura.”
10:52- Ibyamamare byitabye Richard Nick Ngendahayo
Mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo, hagaragaye abahanzi benshi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bafite amazina akomeye.
Abo bahanzi barimo: Aime Uwimana, Prospel Nkomezi, Niyo Bosco, Kanuma Damascene Ngoga, Theo Bosebabireba, Israel Mbonyi, Christian Irimbere, Mucyowera Jesca, Rene Patrick, Billy Irakoze, Gabby Kamanzi, Alex Dusabe, Jado Sinza ndetse n’abandi.
20:40-MTN iri gutanga ibihembo ku bakiriya bayo.
Tracy Agasaro yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko Sosiyete y’itumanaho ya MTN yifuza guhemba abantu basubiza ikibazo neza maze abagera kuri 2, babisubiza neza bahabwa ibihembo byabo, bateganyirijwe.
20:38 – Trace Agasaro agarutse ku rubyiniro
Umuramyi akaba n’umushyushyarugamba Agasaro Tracy, agarutse ku rubyiniro, ashimira Pasiteri Julienne Kabanda wari umaze kwigisha ijambo ry’Imana, nawe adatinze, atangira kuririmbana n’abantu indirimbo yo kuramya Imana.
Trace Agasaro, yasabye abarenga ibihumbi 10,000 bitabiriye iki gitaramo, gushimira umushumba Julienne Kabanda anaboneraho gushimira abafatanyabikorwa, abaterankunga bateye inkunga Richard Nick Ngendahayo kugira ngo inkuru nziza isohore ku buzima bwabo.




20:04- Pasiteri Julienne Ni we mwigisha w’umunsi
Pasiteri Julienne yifashishije icyanditswe kiri muri Luka 15:11-24, yabwirije abantu ko ibyo baciyemo, byabagize abagabo abandi bibagira abagore. Yongeyeho ko yaba amarira, ubupfubyi, n’ibindi baciyemo, byatumye inzira zabo zifungurwa n’Imana.
20:58- Pasiteri Julienne Kabanda niwe ugeze ku rubyiniro.
Umushumba wa Grace Room Pasiteri Julienne wari ukumbuwe n’abatari bake, dore ko yaherukaga kugaragara muri BK-Arena Minisiteri ayoboye ifitemo igitaramo. Abari bamukumbuye bari benshi dore ko babigaragarishije impundu nyinshi n’amashyi menshi mu kumwakira.
20:53- Richard Nick yahuye n’inshuti ye Pasiteri Julienne Kabanda
Richard Nick Ngendahayo yabwiye abitabiriye igitaramo ko akunda byimazeyo Pasiteri Julienne Kabanda, umushumba wa Grace Room Ministries, ndetse abwira abantu ko amufasha cyane.
Amaze kuvuga atyo, yamuzamuye ku rubyiniriro ndetse batangira kuririmbana indirimbo ‘Yambaye icyubahiro’.
20:45- Richard Nick ari kubwira abantu aho akomora inganzo
“Mbabwire akantu kamwe? Naramubonye. Bifite aho biva. Ibi byose mubona, izi ndirimbo zose ntabwo ari izanjye niwe wazimpaye. Nta n’imwe nigeze nandika, nta n’imwe nigeze mpimba nararotaga nkandika. Izi ndirimbo zose ni mwe zibwira, kandi ni we wabikoze.”
20:37- Abari muri BK-Arena nibo bari kuririmba banacinya akadiho
Bifashishije inyikirizo y’indirimbo ‘Singiza umwami’ igira iti ‘Si umuhemu kandi ntabeshya’ abari muri BK-Arena bari gufatanya kubyina no kuririmba na Richard Nick Ngendahayo, ari nako akanyamuneza ku maso kabagaragaraho.
20:33- ‘singiza Umwami’ Indirimbo iri kunyeganyeza BK-Arena
‘Singiza Umwami’ imwe mu ndirimbo ibyinitse mu buryo bwa kinyarwanda, niyo ndirimbo umuhanzi Richard ari kuririmba uyu mwanya. Nk’ibisanzwe, abitabiriye iki gitaramo bari kumufasha kuyiririmba ari nako banyuzamo bakanacinya akadiho ko mu muco wa kinyarwanda.
20:30- Richard Nick ari kunyuzamo akabwiriza mu gitaramo cye
Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo ari kunyuzamo agashimira abitabiriye ndetse akanabibutsa Imana ikibarinze ntakintu na kimwe cyabakoraho.
20:25- ‘Nzaguheka’ Niyo ndirimbo iri kuririmbwa muri BK-Arena
Umuramyi Richard Nick Ngendahayo, ageze ku ndirimbo yise ‘Nzaguheka’ yongeye guhagurutsa n’abari barushye guhagarara bitewe n’amagambo arimo.
Iyi ndirimbo hari aho uyu mugabo aririmbamo agira ati: Nzakurinda, Nzaguhoza amarira, Nzakuguyaguya, nguhe umutima utuje…,’ Muri wowe niho mbonera gutuza, niho mporezwa amarira’
20:18- Richard ari kunyuzamo agahumuriza abantu.
Umuramyi Richard Nick Ngendahayo uri gufasha abantu mu buryo bwo kuramya ni guhimbaza Imana, ari kunyuzamo agasangira nabo amagambo yo guhumurizanya. Uyu muhanzi avuze ko u Rwanda rutekanye kandi ko Imana iri kumwe na buri umwe ururimo.
Ati: “Ubu butaka burarinzwe, ubu butaka burashinganye kandi mu maraso ya Yesu. Ntutinye kandi aragufite mu ganza bye”








20:10- ‘Ntwari batinya’ niyo ndirimbo Richard ari kuririmbana n’abitabiriye igitaramo cye.
Indirimbo ‘Ntwari Batinya’ niyo ndirimbo umuhanzi Richard Nick n’abari kumufasha kuririmba bagezeho. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kuvuga Imana uko iri, no kuvuga ibigwi byayo birimo.Muri iyi ndirimbo kandi humvikanamo gushima Yesu Kristo nk’umugenda wa byose.
bwibutsa abakristo ko Yesu ari we Ntwari batinya kandi ko ari we bakwiye guhanga amaso mu buzima bwa
20:58- ‘GUSIMBA UMWONGA’ Indirimbo ya Richard iri kuririmbwa n’ibihumbi muri BK-Arena
Indirimbo Gusimba Umwonga’ ya Richard Nick Ngendahayo niyo igezweho muzo yateguye kuririmbira abantu.
Nk’ibisanzwe, iyi ndirimbo iri kuririmbwa n’abantu bose muri BK-Arena, kimwe mu bintu biri gutera amarangamutima bamwe bakarira, bakicara hasi abandi bagaceceka.
20:55- Humura Imana irakuzi-Richard Nick Ngendahayo, yahumurije abitabiriye igitaramo cye.
Mbere y’uko aririmba indirimbo ya Gatatu, Richard Nick Ngendahayo, yafashe umwanya abanza kubwira abantu ko ibakunda ndetse ibazi kurenza uko babitekereza.
Komera, hamwe n ibyo uri gucamo byose, aragukunda kandi kurenza uko ubizi.
20:50- ‘Ijwi rinyongorera’ Indirimbo iri gukora ku mitima y’abari muri BK Arena
Richard Ngendahayo wari ukumbuwe na benshi, ageze ku ndirimbo ‘Ijwi rinyongorera’ yakunzwe cyane n’abatari bake.
Iyi ndirimbo irimo amagambo yo guhumuriza abizera Kristo, yayifatanyije na Gabby Kamanzi. Gabby Kamanzi yaririmbye agace n’ubundi yumvikanyemo kuva yajya hanze.
20:45- ‘Cyubahiro’ Iri kuririmbwa n’abakuru n’abato
Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ahereye ku ndirimbo ‘Cyubahiro’ iri mu njyana ya Reaggy. Iyi ndirimbo izwi na benshi, bafatanyije nawe kuyiririmba, maze abari muri BK-Arena bacana amatara mu buryo bwo kumwereka ko bamwishimiye.
Amaze kuririmba iyi ndirimbo, Richard yabajije abantu ‘Ni nde ukwiriye icyo cyubahiro’ maze bamusubiza ko ari Yesu.
20:42 Richard Nick Ngendahayo na Gabby Kamanzi bageze ku rubyiniriro
Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo ukunzwe na benshi mu Rwanda bitewe n’indirimbo ze abenshi bakunze kumva bakiri bato, ageze ku rubyiniriro ari kumwe na Gabby Kamanzi batangiranye umuziki.
20:40- BK Arena yose yahagurutse, itegereje kwakira umuhanzi ukurikiyeho
Abari muri BK-Aerena Bose amatelefone bayacanye ndetse biteguye kwakira umuhanzi Richard Nick Ngendahayo. Tracy Agasaro uyoboye igitaramo, abanje kubwira abari ku buhanga bw’ibyuma gushyiraho icyegeranyo gito kivuga kuri uyu mugabo umaze imyaka 17 atagera mu Rwanda





20:30 Tracy Agasaro agarutse ku rubyiniriro.
Umugore ugezweho mu kuyobora ibitaramo Tracy Agasaro, agarutse ku rubyiniriro ashimira umugabo we Rene Patrick, maze anyuzaho zimwe mu ndirimbo z’ibisirimba zikoreshwa mu byumba by’amasengesho, maze abantu baranyeganyega karahava.
Muri izo ndirimbo harimo ‘Uri umugabo na njye ndakwemera, hanyuma ya Zeru irakora’ n’izindi, maze abantu barenga 10,000, batangira kubyina muri BK-Arena
20:30 Rene Patrick asoje kuramya Imana
Umuhanzi Rene Patrick wari wahagurukije ibintu BK Arena, asoreje ku ndirimbo ‘Izina riryoshye’ ya Rehoboth Ministries iri mu zakunzwe mu gihe cyabo. Uyu muramyi ashimiye abitabiriye iki gitaramo ndetse abifuriza gukomeza kunogerwa nacyo.
20:13- Three in One, indirimbo iri gukora ku mitima ya benshi
Umuhanzi Rene Patrick, yifashishije indirimbo ‘Three in One’ ya James na Daniella bafatanyije na we. Iyi ndirimbo yazamuye amangamutima y’abitabiriye ‘Niwe Live Concert’ bitewe n’amagambo ayirimo ndetse iherekeshejwe n’amajwi meza y’abari kumufasha kuririmba.
20:04- BK-Arena umuriro watse
Mu gihe yarimo aririmba indirimbo Kadosh n’abaririmbyi be, abari muri BK-Arena, bacanye amatelefone yabo, maze bayifashisha mu buryo bwo kwerekana ibyishimo no gufashwa batewe n’iyo ndirimbo, ari nako bakoma amashyi.
19:55- Kadosh Kadosh indirimbo ya Joe Mette na Nathaniel Bassey inyeganyeje Bk Arena
Umuhanzi Rene Patrick ukiri ku rubyiniro, yifashishije indirimbo Kadosh ya Joe Mette na Nathaniel Bassey, anyeganyeje BK-Arena, maze abayirimo batangira gusimbuka.
19:55- Niryubahwe indirimbo igezweho muri BK-Arena
Umuramyi Rene Patrick ageze ku ndirimbo ‘Niryubahwe’ aho ari kuyifatanya n’abitabiriye iki gitaramo. Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka ushize wa 2024, yayifatanyijemo n’Umufasha we Tracy Agasaro basanzwe ari itsinda rimwe. Kuri ubu imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 178,000 kuri shene yabo ya Youtube.
19:43- Rene Patrick ari gushyira ibihumbi birenga 8000 mu mwuka.
Yifashishije indirimbo zirimo izo mu gitabo, ndetse n’izindi zikunzwe gukoreshwa n’abaramyi mu nsengero, Rene Patrick ari gufasha imitima y’abantu guhembuka ari nako bajya mu mwuka. Uyu muhanzi uzwiho kugira ijwi ryiza, ntabwo yari yaririmba indirimbo ze bwite.













19:35- Niyo Bosco ari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe mu muziki wo mu Rwanda ndetse uherutse no gutangaza ku mugaragaro ko agiye gukora umuziki uhimbaza Imana, ari mu byamamare bimaze kugera muri BK Arena, aho yitabiriye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo.
19:30- Rene Patrick uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Three in One’ n’izindi yafatanyijemo n’umufasha we Tracy Agasaro, yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Izina ryawe ni umunara muremure’ mu buryo bwo gufasha abantu mu kwinjira mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
19:25- Umuhanzi wa mbere Rene Patrick, niwe ubimburiye abandi kurubyiniriro.
Umuhanzi Rene Patrick uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, niwe ubimburiye abandi mu Gitaramo ‘Niwe Live Concert’ kiri kubera muri BK Arena.
19:20- Tracy Agasaro uri mu bagezweho mu muziki uhimbaza Imana, yasangije amarangamutima ye abitabiriye iki gitaramo, ababwira ko Richard Nick Ngendahayo yamukunze ataramubona, ndetse anakunda indirimbo ze. Yashimiye Mama we wazimwumvishaga muri Telephone ye, mu gihe we ntayo yari afite kuko yari akiri muto.
19:19- Tracy Agasaro ni we ugiye kuyobora igitaramo ‘Niwe Live Concert’
Umuramyi Tracy Agasaro, ni we mushyushyarugamba w’uyu munsi. Amaze kugera ku rubyiniriro ubona ko ibintu bihindutse. Uyu muhanzi atangiye asaba abitabiriye gusengana nawe Imana, ndete ashimira abaterankunga bose bifatanyije na Richard Ngendahayo.
19:15- Abacuranzi b’abahanzi batandukanye nibwo bageze kurubyiniriro.
Abacuranzi (Band) bari buze gufasha abahanzi batandukanye kuririmba muri iki gitaramo, bamaze gucomeka ibikoresho byabo by’umuziki bari bukoreshe.
19:08- DJ Spin uri mu bavanzi b’imiziki bagezweho mu gisata cy’iyobokamana, ari kuganiriza abitabiriye igitaramo, ari nako abashyiriramo imiziki ibafasha kugubwa neza, mu gihe abamaze kwinjira bagera mu bihumbi 7000.




19:05- Nyuma yo gususurutsa abantu bari Muri BK Arena, Dj Spin, ari guca mu bantu ababaza indirimbo bumva bifuza, umuhanzi Richard Nick Ngendahayo yaheraho mu kuririmba.



18:46- Itsinda rya babyinnyi rigeze kurubyiniro gususurutsa imbaga nyamwinshi iteraniye muri Bk Arena,aho bitabiriye igitarambo cya Richard Nick Ngendahayo cyitswe ‘Niwe healing concert’
18:45- Dj Spin, usanzwe ari umunyamakuru, yabanje gufata umwanya n’abitabiriye igitaramo, basengera igitaramo, basaba Imana kubana nabo. ari nako abantu bakomeza kwinjira mu gitaramo.
18:43- Umushyushyarugamba akaba n’umuvanzi w’imiziki yo guhimbaza Imana DJ Spin, ni we ufunguye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo, ndetse ari gufasha abantu kubyina imiziki itandukanye, ari nako asaba abantu kuririmbana nawe.
18:40 – Abakunzi ba Richard Ngendahayo bamaze kugera muri Bk Arena akanyamuneza ni kose ku maso aho bari gucinya akadiho, mu gihe bategereje ko igitaramo gitangira.
18:37– Muri Bk Arena, abarenga ibihumbi 5000 bamaze kwinjira ndetse bari kumva umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, banafata icyo kunwa n’icyo, kurya mu gihe bategereje ko umuhanzi wa mbere agere ku rubyiniriro. Ni nako kandi bategerezanyije amatsiko n’ubwuzu Richard Ngendahayo wabateranyirije hamwe!

18:13- Ururujya n’uruza rw’abantu baracyari hanze, ndetse bategereje kwinjira ahari bubere igitaramo. Ni mu gihe muri BK Arena, abantu basaga nk’ibihumbi 3000 byamaze kwinjira ndetse ushinzwe kuvanga imiziki, ari kubafasha kwitegura kwinjira mu bihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe abaririmba batari bagera ku rubyiniriro
