Mu mabwiriza mashya agenga abaririmbyi mu Itorero ADEPR yagiye hanze mu cyumweru gishize, harimo ko ntawahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ugomba kwakirwa nk’umuririmbyi.
Ayo mabwiriza agenga Korali, Amatsinda yo kuramya no guhimbaza ndetse n’abahanzi ku giti cyabo.
Mu ngingo ya 11 igika cya 6 cy’amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe kwakirwa muri korali, Worship Team mu gihe yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, icy’ingengabitekerezo yayo, ivangura, no guhembera amacakubiri n’ibindi byaha bidasaza.
Iyo ngingo igira iti: “Kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi icy’ingengabitekerezo yayo, icy’ivangura no guhembera amacakubiri n’ibindi byaha bidasaza.”
Muri iyi ngingo ya 11, harimo no kuba umuntu wemerewe kuba umuririmbyi muri imwe mu matsinda makuru, agomba kuba afite imyaka iri hejuru ya 18, kuba yarize azi gusoma no kwandika.
Itorero ADEPR rimaze imyaka irenga 85, ni rimwe mu matorero ashingira ahanini mu myemerere itandukanye n’iya bandi mu buryo bw’imyifatire, imyizerere shingiro n’ibindi. Bituma rigira umwihariko waryo mu migaragarire y’abakristo.

