Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jado Sinza yateguye igitaramo kidasanzwe cyitwa ‘Redemption Live Concert’ kizitabirwa n’abandi baramyi bamaze kubaka izina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Jado Sinza umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera umwihariko we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko iki gitaramo kizitabirwa n’abaramyi barimo Bosco Nshuti, True Promises, Zoravo ndetse n’abandi.
Aba baramyi nabo kandi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nabo bishimiye kuzitabira iki gitaramo kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Iki gitaramo cyitwa ‘Redemption Live Concert’ kizaba tariki ya 17 Werurwe 2024, muri Camp Kigali.
Jado sinza turaha baye kubwawe
KAND’ IMANA IGUHE UMUGISHA
NKUNDA GOSPEL TURIKUMWE
Nibyo twishimira
Dushimiye Imana intambwe nziza Ikomeje guteza jado.
Ubundi akomere Imana bari kumwe
Natwe tubari inyuma