Mubyo kwitega 2024 nta bukwe bwa Mbonyi buhari

Umuhanzi ukundwa na benshi mubumva indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi akomeje urugendo rwe rw’umuziki no gushimisha abakunzi be abaha indirimbo nyinshi kandi nziza hafi buri kwezi ibyo bigatuma bamwe bakura amaso kubyo kubona ubukwe bwuyu musore mu minsi ya vuba batekerezako aribyo gusa ahugiyeho.

Mbere yuko umwaka wa 2023 urangira, hagiye havugwa inkuru nyinshi cyane zuyu muhanzi ko ari mu rukundo ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe bwahwihwiswaga kuba mu mezi abanza ya 2024 ariko kugeza aho iminsi igeze ayo makuru yaje kurangira abaye nk’aya wa mushonji warose arya.

Amakuru ava ku bantu baba hafi uyu muhanzi agenda ahuriza kukuba uyu muhanzi afite ibikorwa byinshi uyu mwaka by’umuziki we bigaruka cyane ku bitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye hano muri afurika y’uburasirazuba ndetse no mu bindi bihugu nko muri Canada, Australia n’ahandi.

Bitewe niyo mishinga yose ndetse n’ibindi uyu musore aba ahugiyemo byo kwiteza imbere hari abatekereza ko ibyo kubaka urugo akaba umugabo utaha murwe bitari ibyo kwitega muri 2024 gusa na none bamwe bakavuga ko ashobora gutungurana kuko asanzwe azwiho kubangikanya imishinga myinshi icyarimwe ndetse akayikora neza.

Israel Mbonyi akomeje kwigarurira imitima ya benshi cyane muri aka karere k’iburasirazuba abifashijwemo n’indirimbo ari gusohora zo mu rurimi rwa Swahili.

Muri izi mpera z’icyumweru nibwo yashyize hanze indi ndirimbo ye nshya yise “Sikiliza”, indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi buyu muhanzi.

Umva indirimbo nshya ya Israel Mbonyi ‘Sikiliza’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code