Mbabazi Aline yakoze indirimbo nshya yakomoye ku nkuru mpamo

Umuhanzi nyarwanda ukizamuka, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbabazi Aline yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Mbohora’ asaba Imana gufasha ababoshwe n’ingoyi z’ibigeragezo zituma bumva ko kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo ari urugendo rudashoboka.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkundagospel, Aline Mbabazi yatangaje ko iyi ndirimbo yakomotse ku nkuru mpamo ya mugenzi we wavuze ko kwakira Yesu bidashoboka kubera ko aboshwe n’ingoyi y’ibigeragezo. Yagize ati:

“Iyi ndirimbo nayanditse imvuye ku mutima kubera inkuru naganiriye na mugenzi wanjye nabwirizaga ubutumwa ariko akambwira ko bidashoboka ko yakwakira Yesu kubera ko yamaze kuba ingaruzwa muheto y’ibigeragezo.” Yakomeje ati:

“Impamvu nakoresheje amapingu muri aya mashusho byashushanyaga ingoyi ziziritse abatarakira Yesu mu buzima bwabo ngo abugenge.”

Aline Mbabazi umaze gukora indirimbo ebyiri ni umuhanzi ukiri muto watangiye umuziki mu mwaka wa 2019, ubwo yakoraga indirimbo y’amajwi ariko akabura ubushobozi bwo gukora amashusho, gusa akaza gukora amashusho y’indirimbo ye ya mbere ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa Yongwe Tv, witwa Turirimbe Dedace akamufasha kubungabunga impano ye.

Kanda hano wumve iyo ndirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code