BARCELONA, Espagne – Mu ruzinduko yagiriye kuri Bazilika ya Sagrada Família, imwe mu nyubako zizwi cyane ku isi zubatswe n’umwubatsi Antoni Gaudí, Papa Leo XIV yatanze ubutumwa bukomeye bukubiyemo kurengera ubuzima bw’abantu no kwamagana intambara.

Mu misa yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 4, harimo abakaridinali n’abepisikopi bagera kuri 200, Papa yavuze ko umukirisitu nyawe adashobora kwemera Yezu ngo anashyigikire intambara cyangwa yice inzirakarengane.
Yagize ati: “Ntidushobora kwemera Yezu ngo tunashyigikire intambara. Ntidushobora kwemera Yezu ngo twice inzirakarengane cyangwa ngo dutererane ababaye n’abahunga ubukene n’amakuba.”
Muri uwo muhango, Papa Leo XIV yahaye umugisha umunara mushya wa Yezu Kristu wubatswe kuri Bazilika ya Sagrada Família, watumye iyi kiliziya iba ari yo ndende kurusha izindi zose ku isi.
Papa yashimye uyu mushinga umaze imyaka irenga 140 utegurwa, avuga ko ugaragaza urugendo rw’ubuzima bwa gikirisitu rukomeza gukorwa n’Imana mu bantu bayo.
Papa Leo XIV yanashimye umurage wa Antoni Gaudí, uzwi ku izina ry’“Umwubatsi w’Imana”, avuga ko yashatse kubaka urusengero rugaragaza amabanga y’ubuzima bwa Yezu Kristu binyuze mu buhanzi, amabara n’urumuri.
Uru ruzinduko rwabaye kandi mu gihe hizihizwa imyaka 100 ishize Gaudí yitabye Imana. Kugeza ubu hakaba hari abatekereza ko ashobora kuzagirwa umutagatifu mu minsi iri imbere, nyuma yo gutangazwa nk’umugaragu w’Imana na Kiliziya Gatolika.
Nyuma y’uyu muhango, habaye igitaramo cy’umuziki, hakurikiraho urumuri rwihariye n’ibisasu byo mu kirere, ibintu byakurikiwe n’imbaga y’abantu bari imbere no hanze ya Bazilika ya Sagrada Família.
Ubutumwa nyamukuru bwa Papa Leo XIV bwari uko Abakirisitu bahamagarirwa kuba intumwa z’amahoro, kurengera ubuzima bw’abantu no gufasha aba babaye aho gushyigikira urugomo n’intambara.


