“Narakwiboneye” indirimbo ikundwa cyane na Dorcas wa Papi Clever yashyizwe muzindi ndimi

Kuri uyu wa Gatanu, Couple ya Papi Clever na Dorcas bashyize hanze indirimbo ‘Nimukuona’ iri mu rurimi rw’igiswahili yaririmbanye n’itsinda ry’abaririmbyi bahoze bafatanya kuva kera (LIC Band).

Indirimbo “Nimekuona” ikomoma ku ndirimbo yakunzwe na benshi “Narakwiboneye” iri muzo Papi Clever yahereyeho ubwo yatangiraga kuririmba kugiti cye, icyo gihe yaratarabana n’umugore we Dorcas, ndetse bari bataranamenyana.

Aho bamenyaniye, iyi ndirimbo, Papi Clever yaje gusanga ari indirimbo iza mu zambere umugore we akunda, ni Indirimbo igihe cyose bari kuyiririmba mu iteraniro Dorcas atajya abasha gusohora ijambo ahubwo aba yamazwe n’ibyishimo bivanze n’amarira aterura agira ati ‘Narakubonye Yesu’

Papi Clever na Dorcas basohoye iyi ndirimbo nyuma yuko bakomeje gukundwa cyane mu ndirimbo z’igiswahili cyane cyane mu bihugu bya Kenya na Tanzania.

Umva indirimbo “Nimekuona” ya Papi Clever na Dorcas yahinduwe mu giswahili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code