Kuri iki cyumweru, nibwo hasojwe icyumweru cyari cyarahariwe umuryango mu itorero ADEPR hasubizwa ibibazo bitandukanye byibazwa mu ngo ndetse hatangwa n’inyigisho z’ababubatse.
Ni icyumweru cyatangijwe ku italiki ya mbere ukwakira mu karere ka Muhanga mu rurembo rwa Nyabisindu, cyafunguwe k’umugaragaro n’umushumba mukuru w’itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaie ari kumwe n’umuyobozi mu karere ka Muhanga waruhagarariye umuyobozi w’intara y’amajyepfo. Iki cyumweru cyari gifite intego igira iti “Ubumwe bw’Umuryango, Ishingiro ry’Iterambere Ryuzuye”
Atangiza ku mugaragaro iki cyumweru, Umushumba Mukuru yavuze ko utagira Itorero rizima, igihugu kizima udafite umuryango muzima, ari na yo mpamvu Itorero ADEPR ryashyize imbaraga mubikorwa byazana impinduka zuzuye mu muryango, bityo asaba buri wese kuba bandebereho agira uruhare mu cyatuma umuryango uba muzima.
Kuri uyu munsi wo gutanguza iki cyuwmweru umuyobozi waruhagarariye akarere ka Muhanga yatanze ubutumwa bushimira ADEPR uruhare igira mu kwita k’umuryango by’umwihariko abashimira inkunga batanze yo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, anasaba buri muryango kwita ku mibanire ya bo baha urugero rwiza ababakomokaho.
Hasozwa iki cyumweru, Pastor Hortence Mazimpaka Umuyobozi wa Believers Worship Center, umwe mubari batumiwe kuri uyu munsi yibukije ko turi kumwe n’uwatangije umuryango kandi icyo ashyira imbere ni umuntu. Yakomeje avuga ko hageze ngo umuryango wicare uganire kandi wigishe abo murugo iby’agakiza, abana bahabwe umudendenzo babaze ibibazo bafite.
Umushyitsi Mukuru mu gusoza Icyumweru cy’umuryango, Umutoni Aime, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kwita ku Muryango no Kubungabunga Umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yashimiye Itorero ADEPR gushyira umuryango muri gahunda zaryo z’ingenzi kandi anasaba ko ababyeyi bakomeza gushaka ibyafasha umuryango mu buryo bw’umubiri ariko kandi bagire n’umwanya wo kwita kubana babahe ibyubaka amarangamutima na roho no gusangiza abana indagagaciro na kirazira. Yasabye kandi ko kubaka umuryango utekanye kandi unezerewe bikomeza kuba intego ya buri umwe.
Asoza iki cyumweru, mu ijambo rye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR yashimiye buri wese wagize uruhare mu bikorwa bihindura ubuzima bw’umuryango mu buryo bwuzuye muri iki Cyumweru cyahariwe umuryango Itorero ADEPR ryarimo, avugako ibikorwa byo kwita ku muryango bitarangirana n’icyumweru gusa ahubwo bikomeje.
Pastor Hortence Mazimpaka yatumiwe mu gusoza icyumweru cyahariwe umuryango muri ADEPR
Pastor Isaie Ndayizeye, umushumba mukuru w’itorero ADEPR yasoje k’umugaragaro iki cyumweru
Umushyitsi Mukuru mu gusoza Icyumweru cy’umuryango, UMUTONI Aime, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kwita ku Muryango no Kubungabunga Umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yashimiye Itorero ADEPR gushyira umuryango muri gahunda zaryo z’ingenzi.
Imiryango itandukanye yari yitabiriye isozwa ryiki cyumweru
Umunsi wa mbere w’iki cyumweru waritabiriwe cyane mu karere ka Muhanga, ururembo rwa Nyabisindu
Umushumba Mukuru atangiza iki cyumweru yavuze ko muri ikicyumweru Itorero ADEPR rizatanga miliyoni 24 zizashyirwa mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bw’umuryango mu buryo bwuzuye, bityo anashyikiriza Akarere ka Muhanga miliyoni 3 zo kwishyurira abaturage 1000 ubwisungane mu kwivuza.