Korali Rangurura ya ADEPR Biryogo yatumiye Korali Siloam na Sayuni mu giterane ‘Ubwugamo Live Concert’

Korali Rangurura ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Biryogo, yateguye igiterane cy’iminsi ibiri yise “Ubwugamo Live Concert”, yatumiyemo abavugabutumwa bakomeye ndetse n’amakorali akundwa na benshi yo mu itorero ADEPR.

Mu rwego rwo gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse n’abatari bayiherutse bakongera bakayibona iri kubabwiriza ubutumwa bwiza, Korali Rangurura yateguye igiterane gikomeye yise “Ubwugamo Live Concert” kizaba mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira.

Rangurura ivuga ko impamvu iki giterane yacyise ‘Ubwugamo’ ni uko “Twabonye ubwugamo muri Yesu, niyo mpamvu natwe twatekereje kubwira abantu ko Yesu ari ubwugamo bw’abamuhungiyeho”. Bavuze kandi ko intego ari ukubwiriza ubutumwa bwiza, bukagera kure, nta kindi bagamije.

Iki giterane cy’iminsi ibiri kizabera mu Mujyi wa Kigali ku Itorero rya Biryogo riherereye hafi y’amashuri ya Rwampara hateganye na Gikondo-Segeem. Kizatangira kuwa Gatandatu saa munani, aho bazaba bari kumwe na Korali Sayuni, Habumuremyi Jean Paul w’i Nyarugenge nk’umuvugabutumwa.

Ku cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 bazabana na korali Siloam n’umuvugabutumwa Loti Nyagasanaribuka. Yararitse buri mwe kuzifatanya nabo by’umwihariko abaterankunga babo, abakristo b’itorero rya Biryogo, n’abo muri Paruwase ya Muhima ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa Korali Rangurura, Bwana Nsengiyumva Dennis, yabwiye Nkundagospel ko Korali Rangurura igizwe n’abaririmbyi 108, ikaba yaravutse mu 1987, itangizwa n’abana bo mu miryango ibiri yasengeraga mu Biryogo, uwo kwa Claver n’uwo kwa Pastor Atanase, bari basanzwe bakorera umurimo w’Imana mu Biryogo.

Avuga ko kandi yakomeje kugenda yaguka uko abandi bakristo bagendaga bayinjiramo muri icyo cyumba cy’amasengesho. Haje kwiyongeramo ababaga muri Korali Ebenezeri yo muri Camp Kigali. Yaje gukomereza umurimo w’Imana mu cyumba cyo mu Gakinjiro i Nyarugenge, ikorerayo umurimo muri icyo cyumba.

Ati “Buriya bubyutse buri i Nyarugenge kuwa gatatu, korali Rangurura yabugizemo uruhare koko, niyo korali yakoragamo umurimo ahongaho”. Baje gusubira mu Biryogo ubwo hari hafunguwe Umudugudu kuwa 01/07/2007.

Korali Rangurura yakoreye ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu nubwo yabaga iri i Nyarugenge ariko ntiyaburaga kujyana ubutumwa bwiza mu bindi bice by’igihugu ku buryo nta karere na kamwe, nta murenge n’umwe twavuga muri iki gihugu Korali Rangurura itagezemo ivuga ubutumwa bwiza.

Ati “Rero muri icyo gihe cyose yagendaga ivuga ubutumwa, ntiyicaye kuko yagiye isohora n’indirimbo”. Kugeza ubu aba baririmbyi bafite indirimbo z’amajwi n’iz’amashusho, bakaba bamaze gushyira hanze album eshatu ariko ebyiri nizo zonyine zigaragaza amashusho.

Nsengiyumba Dennis Perezida wa Korali Rangurura ya ADEPR Biryogo

Ev. Maombe Theogene, umuyobozi w’igiterane akaba na mwalimu ku itorero ADPR Biryogo by’umwihariko akaba ari umuririmbyi wa korali Rangurura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code