Inkuba yakubise abantu 6 basengeraga ku musozi 4 bitaba Imana

Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana.Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.

Bibiliya n'ibikapu bari bitwaje

Abatuye muri ako gace bavuze ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa”.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

Aho inkuba yabakubitiye ku musozi wa Buzinganjwiri ahari hatuye Umwami. Icyo giti ngo ni ikimenyetso bamwibukiraho

Ati “Birabujijwe, nta bantu bemerewe gusengera ku musozi cyangwa mu buvumo, cyangwa mu rugo rw’umuntu. Abantu bagomba gusengera ahantu hazwi hari insengero zemewe, ntabwo turemeza ko basengaga, iperereza rirakomeje”.

Babiri barokotse muri abo batandatu boherejwe ku bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n’abaganga , imirambo y’abitabye Imana na yo ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code