Oncemore Six ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Oncemore Six ni umuramyi akaba n’umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo, uzitabira igitaramo Praise Unlimited kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026.

Oncemore yakuriye mu muryango w’Abakristo, aho se yari umupasiteri. Urukundo rwe rwo kuririmba no kuyobora abandi mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana rwatangiye akiri muto, aho ku myaka 14 yari amaze kuba worship leader mu rusengero.

Mbere yo gufata umwanzuro wo gukora umuziki ku giti cye, Oncemore yamaze imyaka irenga icumi akora nka background vocalist, afasha abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika y’Epfo. Mu bo yagiye akorana na bo harimo Dr. Tumi na Solly Mahlangu, ibintu byamuhaye ubunararibonye mu muziki wa Gospel.

Mu 2021 ni bwo yatangiye urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, aho indirimbo “Ngeke Ng’suke Kuwe” yamufashije kurushaho kumenyekana mu bakunzi b’umuziki wa Gospel hirya no hino ku isi.

Oncemore Six kandi yakomeje gukora imishinga y’umuziki yibanda ku kuramya no guhimbaza Imana. Mu 2026, yakoranye na Grace Charles mu ndirimbo “Grateful”, aba bombi bakaba bazongera guhura kuri stage imwe i Kigali.

Kuri Praise Unlimited” yateguwe na Halal Afrika, Oncemore azafatanya n’abandi bahanzi bakomeye baturuka muri Ghana, Kenya, Nigeria ndetse na Afurika y’Epfo, mu gitaramo kizaba kirimo Live Recording.

More From Author

Rabagirana Festival 2026 igiye kurenga kuba igiterane cya Gospel, itange n’amahirwe ku Banyarwanda

Evelyn Wanjiru ugiye kuza gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *