Rabagirana Festival 2026 igiye kurenga kuba igiterane cya Gospel, itange n’amahirwe ku Banyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, muri Dove Hotel i Kigali, habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyateguwe na Sion Fondation, mu rwego rwo gutegura Rabagirana Festival 2026, igiterane kizabera mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026.

Iki kiganiro cyahuje abayobozi, abafatanyabikorwa, abahanzi ndetse n’itangazamakuru, hagamijwe gusobanura ibizakorwa muri Rabagirana Festival n’uruhare rw’iki gikorwa mu gufasha abaturage.

Uyobora Sion Fondation, Peace Nicodeme Nzahoyankuye, yasobanuye ko Rabagirana Festival itagamije kuba igiterane cy’umuziki wa Gospel gusa, ahubwo ko ari urubuga rwo kugeza ku Banyarwanda ubutumwa ndetse n’amahirwe afatika mu burezi, ubwiteganyirize n’iterambere.

Muri gahunda zatangajwe harimo ubufatanye na Chancern International, aho abanyeshuri barenga 1,000 bazahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza no mu mashuri y’imyuga. Muri gahunda y’uyu muryango harimo amashuri makuru na kaminuza nka INES Ruhengeri, UTAB, UCK, CUR, University of Gitwe na East Africa University, ndetse n’amashuri y’imyuga.

Abahabwa aya mahirwe bazaba bari hagati y’imyaka 18 na 35, kandi gahunda ntizagarukira gusa ku bantu badafite akazi. N’ufite akazi ashobora gutoranywa igihe yujuje ibisabwa kandi akazi ke katabangamira imyigire.

Abaziga imyuga bashobora guhabwa amasomo amara hagati y’amezi atatu n’atandatu, mu gihe abiga muri kaminuza cyangwa amashuri makuru bashobora kubona gahunda zimara hagati y’imyaka ibiri n’ine, bitewe n’ishami n’ikigo bazaba baratoranyijwe.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage mu bwiteganyirize, muri Rabagirana Festival izabera i Bugesera abantu 2,000 bazishyurirwa Ejo Heza, abandi 1,000 bishyurirwe Mutuelle de Santé. Abategura iki gikorwa bavuze ko iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere uko Rabagirana Festival izagenda izenguruka igihugu.

Muri iki kiganiro kandi, abahanzi basabye itangazamakuru gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere umuziki wa Gospel no kuwugeza ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko. Umuhanzi MD (Mugemana Dieudonné) yagaragaje ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha abahanzi n’ibihangano byabo.

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi yashimiye Sion Fondation ku gitekerezo cyo gutegura ibiterane bizenguruka mu turere, avuga ko bituma abahanzi babona amahirwe yo guhura imbonankubone n’abakunzi babo bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Rabagirana Festival 2026 izabera mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, ikazaba irimo kuramya no guhimbaza Imana, ubutumwa ndetse n’ikorwa ry’imishinga igamije gufasha abaturage.

Abategura iki gikorwa bavuga ko intego ari ugukomeza kugeza Rabagirana Festival mu tundi turere tw’igihugu, ibikorwa byayo bigahuzwa n’ibikenewe n’abaturage bo muri buri gace.

More From Author

Lebo Sekgobela ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Oncemore Six ugiye gutaramira i Kigali muri BK Arena ni muntu ki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *