Bihozagara Jacques umuramyi usanzwe ukundwa na benshi mu bakunda indirimbo ziramya Imana yahuje imbaraga n’umufasha we Kamaliza bashyira hanz indirimbo y’amajwi n’amashusho bise ‘Umurage’
Bihozagara asanzwe yaratangiye kuririmba mu 2019 nk’umuhanzi ku giti cye aho yakoze indirimbo zitandukanye harimo n’iyo benshi bamenye nka “Utarigeze Gucumura” ndetse n’izindi yaririmbanye an korali yabarizwagamo Upendo choir, aho yayoboye indirimbo yabo yakunzwe na benshi yitwa “Umujura”
Jacques Bihozagara na Aline Kamaliza, ni couple y’abaramyi yinjiye mu muziki nyuma y’igihe kitari nini bageze mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’America, aha ni naho nyirizina batangiye kuririmba nk’umugabo n’umugore aho bahereye ku ndirimbo ‘Ni igitangaza’ ubu bakaba bakomereje ku ndirimbo yishimiwe na benshi ‘Umurage’.
Mu kiganiro aba baramyi bagiranye na Nkundagospel bagarutse ku butumwa bifuza ko abantu bakura muri iyi ndirimbo, bagize bati “Ubutumwa buri mundirimbo nuko turi abaragwa kuva umunsi umwami Yesu yamurikiye imitima yacu tugakizwa.”
Akomeza ikiganiro, yakomoje ku mbogamizi bahura nazo zituruka ku kuba bakorera umuziki wabo mu mahanga, yagize ati “Imbogamizi duhura nazo hano I mahanga nuko tutabona abantu cyane, aha ndavuga nk’igihe cyo gukora ama practice cg abantu bo badufasha mu ma concert”
Asoza, Jacques Bihozagara yagize ubutumwa agenera abakunzi babo ndetse n’abandi bose bakurikira ubutumwa bwiza batanga, yagize ati “Turifuza ko mukomeza guhishurirwa Kristo watambwe kubwacu, ikindi kandi mukomeze mudushigikire, mudusengere mutugire inama.”
Jacques na Kamaliza barateganya imishinga ndetse n’ibindi bikorwa biri imbere harimo nko gukomeza gusohora izindi ndirimbo ndetse no gukora ama concerts atandukanye.
Kanda hano wumve indirimbo nshya ‘Umurage’ ya Jacques na Kamaliza.
Jacques na Kamaliza bakorera umurimo wo kuramya Imana muri Leta zunze ubumwe za Amaerika