Bikorimana Emmanuel Wamenyekanye Nka BIKEM WA YESU Azanye Imbaraga Zidasanzwe Mumuziki,Aho Ubu Yamaze Gushyira Hanze Indirimbo Ivuga Ngo”Hari Umwami Wa Kera”
Hari Umwami Wa Kera Ni Indirimbo Iboneka Mundirimbo Zo Gushimisha Imana Kuri No Ya 419.
Bikem Wa Yesu Wasubiyemo Iyi Ndirimbo Ni Muntu Ki?
Ni Umusore Ubarizwa Mu Itorero Rya ADEPR Remera ,Uyu Mujene Akaba Yaramenyekanye Cyane Binyuze Mubiganiro Bitandukanye Akora Kuma Youtube Aho Afatwa Nkumusesenguzi Mwiza Kandi Ukunzwe Nabatari Bake Cyane Cyane Abakurikira Iyobokamana Tv,Kuriyi Nshuro Akaba Yashimiye Abantu Bose Bamushyigikiye Mumwuga Wubunyamakuru N’ubusesenguzi Kandi Anabasaba No Gukomeze Kumushyigikira Mumuhamagaro Mushya Yinjiyemo Wo Kuririmbira Imana.
BIKEM,Nubwo Yamenyekanye Nkumusesenguzi Ariko Kandi Ntiyigeze Atera Umuziki Ishoti,Kuko Harukuntu Yanyuzagamo Gutya Ukamubona ,Ari Gucurangira Abaririmbyi Batandukanye ,Ateza Impano Zabana Imbere,Asubiramo Amakorasi Ya Kera,Ndetse Akaba Ari Numwarimu Wa Piano Ku Isi Hose ,Kuko Yigisha Gucuranga Binyuze Online Nkuko Publicite Ze Zitandukanye Ziba Zibivuga.
Intumbero Y’umuhanzi Mumyaka Itanu Iri Imbere:
Uyu Muririmbyi Uririmba Neza Injyana Ya Country Music,Twamubajije Inzozi Ze Mumyaka Itanu Iri Imbere,Atangira Agira Ati”Njyewe Intego Mfite Mwuyu Murimo Si Iyanjye Gusa Ahubwo Nyihuriyeho Nabandi Benshi Dusangiye Ugucungurwa,Kuko Twese Duhamagarirwa Umurimo Wo Kwamamaza Ubutumwa Bwiza Bwa Yesu Kristo,Kandi Tukaba Dufite Inshingano Yo Kubugeza Kumpera Y’Isi.
Gusa Mfite Ikifuzo Cyumwihariko Kundirimbo Zo Mugiitabo.
Iyo Nitegereje Akenshi Nsanga Izi Ndirimbo Aba Kristo Benshi Baziririmba Batazizi,Akenshi Bakaziririmbira Mukigare No Mukidini Kinshi Ariko Ntibakire Impinduka Zo Mumwuka Kuko Batariho Mubuzima Bwindirimbo Baba Baririmba,Niyo Mpamvu Nifuje Gutanga Umusanzu Wanjye Wo Kwigisha No Guhishura Amateka Yizi Ndirimbo,Kuburyo Umuntu Azajya Aririmba Indirimbo Azi Neza Impamvu Yiyo Ndirimbo,Azi Uwayanditse ,Nuwayiririmbye Nibihe Yarimo,Icyo Gihe Nituririmba Indirimbo Tuzi Inkomoko Yayo Bizajya Bituma Tuyiririmbisha Umutima Kuruta Kumva Gusa Umudiho Wayo Nuburyohe Bwijwi.
Ndifuza Ko Indirimbo Zo Mugitabo Zihindukira Itorero Ubuzima Dutuyemo,Kuko Zihimbanye Umwimerere Wubutumwa Bwiza Butavangiye Kandi Ntizijya Zisaza.
Nibura Mumyaka Itanu Ndifuza Ko Abakristo Bazaba Bazi Neza Amateka Numwimerere Windirimbo zisaga 150 Zitandukanye .
Undi Mushinga Nshaka Gukora Ndetse Natangiye Nuwo Kugarura Mu Itorero Umwimerere w’Amakorasi Ya KeraNdetse nizindi ndirimbo zakunzwe zigakoreshwa mu ivugabutumwa.
Mumyaka Itanu Iri Imbere Nibura Amakorasi Nindirimbo 240 Za Kera Zakoreshejwe Mu Ivugabutumwa Zigatanga Umusruro Izo Ndirimbo Cyangwa Ayo Makorasi Azaba Akoreshwa Munsengero Zitandukanye.
Uyu Mushinga Utangiye Bikem Aririmba Ngo Hari Umwami Wa Kera ,Indirimbo Yagiye Hanze Kuruyu Wa Mbere Wo Kuwa 22/9/2024 Saa Yine Nigice,Iyi Ndirimbo Ikaba Iri Gukundwa Cyane
Kandi Ikaba Yamaze Kugera Kumbuga Zose Zibarizwaho Umuziki Wayisangaho,Kubakurikira Youtube Indirimbo Iri Kuboneka Kuri Channel Yitwa”BIKEM WA YESU”
BIKEM Yasoje Ashimira Imana,Nkumuterankunga Mukuru Afite Mwiyi Projects,Ndetse Ashimira Abantu Bose Bagize Uruhare Mugufatwa Kwamajwi Namashusho Yiyi Ndirimbo,Ashimira Kandi Nitangazamakuru Ryahagurukanye Nawe Mwuyu Murimo Wo Kwamamaza Ubutumwa Bwiza.
Kanda Hano Urebe Indirimbo Umwami Wa Kera Ya BIKEM WA YESU