Umuramyi Gift uherutse gushyira hanze indirimbo Ndahiriwe, yagize icyo avuga ku rugendo rwe rw’umuziki ndetse anakomoza ku bikorwa bya bugufi ateganya mu minsi iri imbere.
Gift Ndayishimiye, umuhanzi ukorera mu gihugu cy’abaturanyu cy’ I Burundi aherutse gusohora indirimbo yakunzwe na benshi bakavuga ko aje mu gihe cyiza ngo akoreshwe ahembura imitima ya benshi.
Aganira na Nkundagospel, Gift, yakomoje ku rugendo rwe kugeza ubwo yiyeguriye umuziki uhimbaza Imana, yagize ati “Amazina yanjye nitwa Gift Ndayishimiye, mba gihugu cy’u Burundi. Natangiye kuririmba mu mwaka 2014 ariko muri uyu mwaka nibwo nasohoye indirimbo yanjye ya mbere nise Ndahiriwe”
Akomeza agira ati “Nandika iyi ndirimbo yanjye ya mbere hari ubutumwa nifuzaga ko abazayumva bazakuramo, nashakaga kubwira abantu ko muri Kristo Yesu harimo amahirwe akomeye ndetse n’ikibanza gikomeye, twavanywe mu mwiza twinjizwa mu mucyo tukaba twitwa abana b’Imana, niyo mpamvu duhiriwe, twahinduriwe amateka.”
Gift Ndayishimiye yaganiriye na Nkundagospel ayisangiza imishinga ye
Avuga ku rugendo rwe no ku ndirimbo ye iherutse hanze, yavuze no ku mbogamizi agenda ahura nazo muri uru rugendo, zirimo kuba rimwe na rimwe ubushobozi buba budahagije ubundi umwanya nawo ukaba muke ariko byose Imana ibimugfashamo bikagenda neza mu gihe gikwiye.
Asoza ikiganiro na Nkundagospel, Gift yagize ubutumwa agenera bakunzi be ndetse n’abandi bamushyigikira umunsi kuwundi, yagize ati “Ndabakunda kandi ndasaba ko mudushyigikira mukatwereka urukundo ndetse mugasangiza benshi ibikorwa byacu ubutumwa bwa Kristo bugashyika ku mpera y’isi.”
Gift, ari mu myiteguro yo gushyira izindi ndirimbo hanze mu minsi iri imbere ariko zizabanzirizwa n’indirimbo zihurijwe hamwe zitandukanye ziririmbwe mu buryo bwa Live, ibyo benshi bamaze kumenya ku izina rya “Worship sessions”. Na none kandi mu mishanga afite iri imbere, harimo gukora ibitaramo bimuza n’abakunzi be.