Impuruza ku Ibura rya BIBILIYA mu Rwanda: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubukangurambaga buzamara amezi atatu bwo gukusanya Inkunga ya Bibiliya.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of rwanda), watangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bwiswe”Shyigikira Bibiliya” mu rwego rwo kwirinda ko yabura burundu, bitewe nuko watakaje abaterankunga bagera kuri 80%, bigatuma igiciro cya Bibiliya kiyongera cyane.

”Sgyigikira Bibiliya” ni ubukangirambaga buzamara amezi atatu ariko ashobora kwiyongera, aho bwafunguwe ku mugaragaro na Antoine Kardinal Kambanda, umuvugizi mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, akaba asanzwe ari Arikiyepisikopi wa Kigali.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa mbere Taliki ya 21 Kanama 2023, muri Kigali Convetion Center kuva saa kumi z’umugoroba, aho witabiriwe nabagera ku bantu 100 barimo abasanzwe ari abanyamuryango b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Abayobozi b’imiryango ya Gikristo n’abandi bantu batandukanye.

Ubu bukangurambaga bw’amezi atatu bugamije kongera kwibutsa buri wese ko afite inshingano, zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda, kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi ni umugisha Abanyarwanda bafite, kuba Bibibiliya iri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Imyaka 50 irashize umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda, kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye, kugira ngo Bibiliya iboneke. Abaterankunga bawo baragabanutse ku kigero cya 80%, bityo bigira ingaruka ku giciro cya Bibiliya kuko cyahise gitumbagira.

Ni muri urwo rwego hatangijwe ubukangurambaga bugamije ko igiciro cya Bibiliya kigabanuka. Karidinali Kambanda yasabye Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo byatuma tutagira ibibazo by’ibura rya Bibiliya mu bihe biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code