Apostle Dr. Paul Gitwaza yatangaje ko adakangwa n’abamusebya kuri YouTube cyangwa mu binyamakuru ngo kubera ko icyo bakora cyose badashobora gufunga amatwi y’abamwumva.
Ubwo yari kubwiriza ubutumwa mu itorero Foursquare, riyobowe na Bishop Dr. Fidele Masengo, Apostle Dr. Paul Gitwaza yagereranyije abanyamakuru n’abakorera kuri YouTube nk’abateza intambara arwana. Yagize ati:
“Buri rwego ugezeho uhasanga umudayimoni waho , nk’ubu intambara ndwana… Njye sinjya ngira ikibazo cy’intambara y’ibinyamakuru na z’ama YouTube kuko sizo zanyimitse.”
Apostle Dr. Paul Gitwaza yakomeje avuga ko kumusebya mu binyamakuru cyangwa za YouTube ari nko kugosorera mu rucaca. Yagize ati:
“Nta kinyamakuru cyansebya ku rwego abantu batumva ibyo mvuga, iyo level ntijya ibaho.”
Gitwaza aherutse gutangaza ko muri ino minsi irajwe ishinga no gusenga kugira ngo Imana yongere izane ubutatu mu Karere, aho yifuza ko u Rwanda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongera kuba igihugu kimwe.