Chorale Christus Regnant, imwe mu zubatse izina muri Kiliziya gatolika yatangaje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo abazitabira iserukiramuco rya ‘Iteka African Cultural Festival’ rigiye kuba ku nshuro bazatahe banyuzwe n’ubudasa buzayigaragaramo.
Ibi babitsngaje mu kiganiro n’abanyamakuri cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mutarama 2024, muri Institut Français ahazabera iri serukiramuco.
Iri serukiramuco rigamije gukangurira abantu gukoresha ibihangano byabo nk’igikoresho cy’ubumuntu rizmara iminsi itatu, kuva tariki ya 24 Mutarama rigasozwa tariki ya 27 Mutarama 2024, rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kandi ritegurwa n’umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Art, a Tool for Humanity.”
Rifite intego yo kugaragaza impano no kumenyekanisha umuco nyafurika, kugaragaza uruhare rw’umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe.
Muri rusange rirangwa n’ibikorwa birimo imbyino, ubugeni, imyambarire, ikinamico n’ibindi binyuranye bifasha abaryitabira gususuruka.
Bigaragara ko kuri iyi nshuro rizaririmbamo abahanzi barimo Josh Ishimwe, Michael Makembe, Itorero Himbaza Club, Itorero Intayoberana, Chorale Christus Regnat, Abeza b’Akaranga, Umuti Arts n’abandi banyuranye bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Iri serukiramuco ry’imbyino n’umuco rizatangira tangira tariki 24 Mutarama 2024 kugeza tariki 27 Mutarama 2024; bivuze ko rizamara iminsi ine.
Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa birimo kumurika ibihangano binyuranye n’umuziki.
Yavuze ko rizakomeza kuba buri mwaka, kandi buri gihe bazajya bashingira ku bitekerezo by’abantu mu rwego rwo kuryubaka.
Yannick anavuga ko umwaka utaha batekereza kuzifashisha abahanzi bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura iri serukiramuco.
Akomeza ati “Turashaka kwimakaza amahoro, iterambere n’ubumuntu dukoresheje ubuhanzi. Kandi tukarema ubumwe mu bahanzi muri sosiyete no ku Isi yose muri rusange.”
Akomeza ati “Ni iserukiramuco rizarangwa no kumurika ibikorwa birimo nk’imyambaro yo muri Afurika, hazaba ibiganiro bigaruka ku muziki n’ubumuntu, bikazasozwa n’igitaramo kizahuriramo abahanzi banyuranye muri Camp Kigali.”
Kwinjira ku munsi wa nyuma w’iri serikuramuco ni ukwishyura 5000Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP, amatike araboneka ku rubuga rwa www.rgtickets.com.
Umuyobozi wa Iteka Youth Organization, Niyonzima Yannick yatangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose iri serukiramuco rikajya riba buri mwaka mu rwego rwo kugaragaza uko ubuhanzi bugira uruhare mu kubaka amahoro arambye.
Iri serukiramuco rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, rizasozwa ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 muri Camp Kigali