Ben na Chance bagiye kujya muri Canada

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serugo Ben n’umufasha we Mbanza Chance bagiye gusubira kwitabira ibitaramo muri Canada nyuma y’imyaka 7 baririmba nk’itsinda.

Ben na Chance bakundwa na benshi mu Rwanda kubera kuririmba mu itsinda bise ‘House of Worship’ babinyujije ku mbugankoranyambaga zabo bateguje ibitaramo bazakorera muri iki gihugu gikunda Imana.

Amakuru twamenye ni uko batumiwe n’Umuryango Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makunzi usanzwe nawe ari umuramyi akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Ben na Chance bakoze itsinda House of Worship mu mwaka wa 2016, ni abaririmbyi muri korali Alarm Ministries ikorera ubutumwa mu itorero ryitwa Foursquare Gospel Church.

House of Worship yakoze igitaramo cyayo tariki ya 20 Gicurasi 2018, muri Serena Hotel i Kigali bamurika umuzingo w’indirimbo wa mbere bise ‘Izina rya Yesu Rirakomeye.’

Ni ibitaramo byiswe “Canada Tour” bizakorwa mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Let’s Worship Together with Ben & Chance” [Mureke turamye Imana turi hamwe na Ben na Chance].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code