Ibiterane Pastor Julienne Kabanda yatangiye gukorera i Burayi biri kwitabirwa ku bwinshi

Ibiterane by’iminsi itatu Pastor Julienne K. Kabanda yatangiye gukorera mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi bikomeje kwitabirwa n’abantu benshi, aho igitaramo cya mbere cyabaye ku munsi wejo hashize tariki ya 26 Kamena 2026, waranzwe n’ubwitabire buri hejuru ndetse n’ibyishimo by’abakitabiriye.

Ibi biterane bifite insanganyamatsiko igira iti “3 Jours dans l’Atelier du Potier” ishingiye muri Yeremiya 18:4, bikaba bigamije gufasha abantu kwegera Imana, kongera kubaka ubuzima bwabo mu mwuka no gukomeza kwizera binyuze mu nyigisho z’Ijambo ry’Imana n’amasengesho.

Nk’uko byagaragaye ku munsi wa mbere w’ibi biterane, abantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Burayi babyitabiriye ari benshi, bigaragaza inyota ikomeje kwiyongera yo gushaka Imana no kwitabira ibikorwa byo kuyiramya. Ubu bwitabire kandi bugaragaza uburyo umurimo Pastor Julienne Kabanda akomeje gukora ukomeje kugera ku mitima y’abantu benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Abitabiriye bagaragaje ko bishimiye aya materaniro, bavuga ko ari umwanya ubafasha kongera gusubizwamo imbaraga mu rugendo rwabo rwo kwizera no gukomeza kugirana ubusabane n’Imana. Abatabashije kuhagera na bo bakomeje gukurikira iyi gahunda banyuze ku rubuga rwa YouTube rwa Pastor Julienne Kabanda.

Uretse kuba ari ibihe byo gusenga no kwigishwa, ibi biterane bikomeje gutanga umusaruro mu guhuza abakristo batuye mu mahanga, kubakomeza mu kwizera no kubashishikariza gukomeza kubaho ubuzima bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo.

Mu gihe hasigaye indi minsi ibiri ngo iyi gahunda isozwe, biteganyijwe ko ibikorwa bizakomeza, ndetse hakaba hitezwe ko umubare w’abazitabira uzakomeza kwiyongera bitewe n’uburyo umunsi wa mbere abantu bitabiriye ku rwego rushimishije.

More From Author

Ese gusenga bitera ubukene? Icyo abashakashatsi, abasesenguzi na Bibiliya bibivugaho

Ikibazo yabajijwe n’ umwana cyatumye Perezida Kagame asobanura uburemere bwo kubabarira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *