Umuhanzi John B Singleton uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishyuye inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva akubiswe n’inkuba ari kumwe n’umubyeyi we akitaba Imana, kugeza ageze muri USA akaririmbira Imana abantu bagakunda indirimbo ze.
Uyu muhanzi wacitse ingoyi z’urupfu, ariko agasigarana ubumuga bwo kutabona yavuze ko ubwo yari afite amezi arindwi inkuba yakubise ububyeyi we wari umukikiye iramuhitana we n’abavandimwe be bane, gusa we yahise ashya amaso bimuviramo guhuma.
Uyu muhanzi wakuriye mu kigo cyita ku mfubyi kugeze ubwo yari afite imyaka 15 yagize amahirwe abona umuzungukazi umwishimira ndetse yemera kumurera amujyana muri Amerika.
Uyu muhanzi uri mu Rwanda mu biruhuko yaganiriye na MIE Empire ndetse na Isimbi TV agaruka ku rugendo rw’ubuzima butari bworoshye yanyuzemo kuva mu Rwanda kugera aho aba muri Amerika.
Uyu musore wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014 afite imyaka 17 n’ubu iyo atekereje ku byamubayeho aba yumva ari amayobera, gusa agashimira Imana yamuhaye andi mahirwe yo kubaho.
Ati “Buri gihe iyo mbitekereje ndavuga nti ntabwo bibaho ni ukuri, sinzi ko hari umuntu wahuye n’ibyo nahuye nabyo ngo bimusige amahoro ariko njyewe kuba nkiriho ni ukuri ndabishimira Imana.”
“Inkuba yankubise ndi kumwe na mama ankikiye mfite amezi arindwi, iyi nkuba yahise intwika amaso, mama we yahise yitaba Imana ako kanya, ni ibitangaza, harimo abandi bantu nka bane bafitanye isano bose yarabahitanye, ni Imana yansigaje kugira ngo ibyo yanteguriye mbashe kubigeraho tu.”
Ubuzima bwo mu kigo cyita ku mfubyi bwaramubihiye cyane
Yanjyanywe mu kigo cyita ku bana b’imfubyi gusa inkuru y’ibyamubayeho yayimenye afite imyaka 11 ninabwo yamenye ko afite mushiki we.
John B Singelton ubwo yari muri iki kigo kiri i Gatagara yakubitwaga buri munsi azira kunyara ku buriri, ingeso yaretse ubwo yari afite imyaka 16.
Abana bareranywe bahoraga bamwinuba, umunsi umwe yigiriye inama yo gusenga asaba Imana kumukiza ibyo kunyara ku buriri kuva uwo munsi yahise abicikaho akira inkoni za buri gitondo uko.
Ati “Namenye ko Imana ihindura amateka, ubwo yankizaga kunyara ku buriri, nkahura n’umuntu umpitamo ndi umwe mu bana 600 twari kumwe mu kigo cyita ku mfubyi.”
“Narasenze iryo joro mbyuka ntanyaye ku buriri ndetse byahise bishira kuva uwo munsi nibwo nabonye igitangaza cy’Imana nanjye niyemeza kuyikorera ubuzima bwanjye bwose.”
Avuga ko akiri mu Rwanda hari umwarimu wamukubitaga buri munsi kubera kubura umwambaro w’ishuri.
Umunsi umwe yigiriye inama yo gutira umukobwa bari inshuti ijipo y’ubururu ayambara ku ishati ya kaki mu rwego rwo kureba ko mwarimu yareka kumukubita.
Byarangiye uwo mwarimu aretse gukomeza kumukubita gusa ikigo cyose cyatunguwe n’ibyo yakoze yambara atyo iminsi ibiri yose birangira ikigo kimushakiye umwenda w’ishuri w’abanyeshuri b’abahungu.
Uwo mwarimu barahuye mu 2018 bongera kuramukanya, gusa mbere yumvaga ko nibahura azarira ariko Imana yamwigishije kubabarira abantu.
Kuri ubu John B Singelton afite umuryago ufasha abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, umushinga afatanyije n’uwamujyanye muri Amerika
Ubuzima bwo muri Amerika bwabanje kumutonda
Ubuzima bwo muri Amerika bwaramugoye bitewe n’imico yaho itandukanye n’iyo yari amenyereye.
Mbere atarajya muri Amerika yitwaga Byiringiro Jean Delacroix, nyuma umuryango wamutwaye muri Amerika byabaye ngobwa ko bamuhinduirra amazina afata izina ry’umuryango wari ugiye kumurera, kuva ubwo yitwa John Hope Singelton.
Akigera muri Amerika yaryaga afashe isahani mu ntoki bitewe n’uko mu Rwanda aho yabaga mu kigo cy’imfubyi abana bahitaga babimwaka cyangwa yakoza ikiyiko hasi bakamuseka.
Uwo mubyeyi ntiyahise amujyana mu ishuri nk’abandi bana ahubwo yamwigishirizaga mu rugo nyuma yo gusanga yajyanwa mu ishuri ry’abana bafite imyaka 13 kandi we yari amaze kugera kuri 18 yararangije icyiciro rusange cy’amashuri
Kuri ubu ari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza , iyo muri Amerika akora imirimo itandukanye irimo gucurangira muri restaurants no kwigisha gucuranga gitari.
Gucuranga Paino yabyigishijwe n’umubyeyi wamujyanye muri Amerika , gusa gitari iri mu bikoresho bya muzika yiyigishije.
Uyu musore ukunda gusenga cyane avuga ko umuntu akwiye kwishimira ibihe mu rwego rwo kwirinda kwihugiraho no gutekereza ku buzima arimo cyangwa yanyuzamo.
Mu ntangiriro za 2022 yishimiye guhura na The Ben, umuhanzi avuga ko akunda cyane
Kwamamaza