Asaph DFW yashyize hanze indirimbo nshya ‘Mana Yacu’

Asaph DFW ibarizwa mu rusengero rwa Zion Temple muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Texas mu mujyi wa Dallas/Fortworth, yashyize hanze indirimbo nshya ‘Mana yacu” ikubiyemo ubutumwa buhamya ubudahemuka bw’Imana.

Asaph DFW yatangiye ite?

Asaph DFW yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2018 itangijwe n’abaririmbyi 6, ariko yaje gutangizwa ku mugaragaro ubwo urusengero ibarizwamo narwo rwafungurwaga ku mugaragaro muri Gashyantare mu mwaka wa 2019, ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 30.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu, Umuyobozi wa Asaph DFW, Pastor Jacques Bagaza, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya “Mana yacu” irimo ubutumwa bwiza bugenewe abakristu bose aho yigisha guha Imana icyubahiro kuko iri hejuru ya byose.

Yagize ati: “Twarayitondeye, amajwi ameze neza, abacuranze babikoze neza kugira ngo abazayumva bazanyurwe na yo. Umwuka w’Imana n’amavuta itanga biradufasha, natwe tukongeraho kubyitondera.”

Bagaza yavuze ko usanga ibihabwa icyubahiro muri iyi si ari byinshi cyane aho hari abaramya ibigirwamana bitandukanye nk’amafaranga, imiryango n’ibindi. Iyi ndirimbo ikaba yibutsa ko Imana ari yo yonyine yo guhimbazwa kandi nta wundi wasa nayo kuko yihariye.

Asaph DWF yavuze ko “Mana yacu,” ari iya kabiri kuri album yabo ya mbere yiswe “Dufite Ubutsinzi” aho iyi album igizwe n’indirimbo 10 zidasanzwe. Batangaje ko bateganya ko zose zizaja hanze muri uyu mwaka wa 2025 aho buri kwezi bazajya bashyira hanze indirimbo nshya.

Bagaruka kuri gahunda bafite muri uyu mwaka, bavuze ko bateganya gukora ibitaramo bibiri bitandukanye, aho bazabitegura maze bakamenyesha abakunzi babo. Bavuze kandi ko nta ngendo bateganya muri uyu mwaka, ahubwo bazakomeza kuvuga ubutumwa bwiza aho batuye mu mujyi wa Dallas/Fortworth, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kujya muri iyi korari, bisaba kuba uri umukristo wa Zion Temple, gusa ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko nta byinshi bisabwa kuko bisa nk’aho ari bwo bagitangira umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *