Alex Dusabe agarutse mu isura nshya

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye agarukanye indirimbo nziza kandi ifite ubutumwa bukomeye yitwa “Amavuta y’Igiciro”. Iri ku muzingo mushya watunganyijwe na Aaron Nitunga, umuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse n’abandi basanzwe bamenyereweho gukora ibihangano bikoranywe ubuhanga.

Nyuma y’imyaka 25 atangiye gukorera Imana binyuze mu kuririmba indirimbo zihimbaza kandi zivuga ubutumwa bwiza bwa Yesu, Alexis Dusabe asohoye iyi ndirimbo mu gihe kandi hategerejwe igitaramo cy’amateka “Umuyoboro Live: 25 Years of Grace and Talent,” kizaba tariki ya 3 Kanama 2025.

Umuzingo uriho indirimbo mu ndimi enye, iziri mu Kinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza

n’Igiswahili, nk’intego ya Alexis Dusabe yo kugeza ubutumwa bwiza kwa Kristo mu

karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku rwego ndengamigabane.

“Amavuta y’Igiciro” ni indirimbo yakomotse mu nkuru yo muri Bibiliya aho Maria

yasukaga amavuta ku birenge bya Yesu. Iyi ndirimbo ishimangira amashimwe, kwiyegurira Imana ndetse n’ubuntu buzanwa n’agakiza. Izasohoka tariki ya 25 Gashyantare 2025, umunsi ushushanya imyaka 25 Alexis Dusabe amaze muri muzika y’ivugabutumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *