Abahanzi 15 mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyiswe Rwanda Gospel Stars Live, kigamije kubashyigikira no kubashimira uburyo inganzo yabo igira uruhare mu nguni zitandukanye z’ubuzima.
Abahanzi batandukaye bitabiriye iki gikorwa
Mu gutangiza iki gikorwa, Mike Karangwa ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live, yashimye abahanzi bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live, avuga ko bakorera mu kibuga kirimo imitego myinshi ariko ko bayisimbuka bakifashisha umuziki mu kongera gusana imitima ya benshi.
Mike Karangwa ari mubategura Rwanda Gospel Stars Live
Karangwa yabwiye aba bahanzi ko indirimbo zabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa benshi, kuko hari abakiriye nyagasani nk’Umwami n’Umukiza, abandi bareka ibikorwa bibi bari bagiye gukora bakomeza kuramira ubuzima.
Uyu mugabo wabaye umunyamakuru, yavuze ko Rwanda Gospel Stars Live ari igikorwa kigamije gushyigikira abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana. Asaba buri wese gushyigikira aba bahanzi, yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho.
Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 frw, naho uwa kabiri atware miliyoni 2 frw, ni mu gihe uwa gatatu azatwara miliyoni 1 frw.
Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2021 biteguye gukorera ibitaramo kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Nyuma y’ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live bizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ni bwo hazamenyekana abatsinze.
Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma ugashyiraho.
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Rwanda Gospel Stars Live cyitabiriwe n’abarimo umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Tumusiime Juliet uherutse kurushinga Muyoboke Alex umujyanama w’umuhanzi Chris Hat.