Itorero Zion Temple Celebration Centre riyoborwa na Apotre Paul Gitwaza ryasohoye itangazo risaba imbabazi nyuma y’amagambo yavugiwe mu nyigisho yatanzwe ku wa 7 Kanama 2026, akaza kunengwa ko atahesheje icyubahiro umwuga w’abaforomo n’ababyaza.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Apostle Dr Paul Gitwaza, uhagarariye mu mategeko AWM/ZTCC akaba ari na we washinze iri torero, risohoka ku wa 7 Ukwakira 2026.
Zion Temple yavuze ko yamenye ko amashusho y’igice cy’iyo nyigisho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho amagambo yavugiwe muri iyo nyigisho yumvikanye ku bantu batandukanye, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, nk’aho asesereza umwuga wabo n’uruhare bagira mu buzima bw’abaturage.
Mu itangazo ryayo, AWM/ZTCC yavuze ko itari igambiriye na rimwe gutesha agaciro cyangwa gusuzugura abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose. Icyakora, yemeye ko amagambo yakoreshejwe atahesheje icyubahiro umwuga w’abafporomo n’ababyaza, bityo ibasaba imbabazo ndetse n’abandi bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.
Iri torero kandi ryagaragaje ko ryubaha cyane abaforomo n’ababyaza, rishimira ubwitange n’ubunyamwuga bwabo, ndetse n’uruhare bagira mu kurokora ubuzima no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Zion Temple yatangaje ko nyuma yo kumenya no gusesengura neza amagambo yakoreshejwe mu nyigisho zatanzwe, yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abaforomo n’ababyaza, aho impande zombi zumvikanye gukomeza ibikorwa bigamije guteza imbere ubufatanye, ubwumvikane no kongera icyizere hagati y’impande zombi.
Itorero ryavuze ko ibyabaye byabibukije inshingano zijyana n’uruhare rw’Itorero n’abayobozi baryo mu muryango nyarwanda, rihamya ko rizakomeza gukora ibyo bikorwa mu bwenge, kwicisha bugufi no kubaha agaciro ka buri muntu n’umwuga we.

